Mu Rwanda hateguwe irushanwa ryo guhanga udushya duteza imbere inganda

Bwa mbere mu Rwanda hateguwe irushanwa ryo guhanga udushya, twafasha inganda gutera imbere hifashishijwe ikoranabuhanga.

Irushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko mu gihugu cyose rwatoranyijwe nk’indashyikirwa mu guhanga udushya twafasha inganda n’ubucuruzi mu gutera imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu kwezi gushize, ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda(NIRDA) cyatoranyije urubyiruko 100 muri 400 bahatanaga.

Abahatana bashyizwe mu matsinda y’abantu bari hagati ya babiri na batanu bagafatanya gutegura udushya twabo duhatana ariko tugamije guteza imbere inganda n’ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Irushanwa ryatangiye ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2019 bikaba biteganyijwe ko risozwa kuri iki cyumweru tariki 22 Nzeri 2019.

Hatoranyijwe amatsinda yahize ayandi, hifashishijwe impuguke mu nganda n’iterambere ryazo.

Amatsinda atandatu(6) azahiga ayandi akazahembwa amafaranga, ahabwe amahugurwa azamara amezi atatu ndetse no kubafasha kubahuza n’abashoramari bateza udushya twabo imbere.

Itsinda rizaba irya mbere rizahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri, rihabwe n’ayo mahugurwa azamara amezi atatu no kubahuza n’abashoramari mu guteza imbere udushya twabo.

Ayandi matsinda atanu azahembwa miliyoni imwe buri tsinda, amahugurwa y’amezi atatu, ndetse no kubahuza n’abashoramari.

Amarushanwa abaye bwa mbere mu gihugu, ariko NIRDA ivuga ko iyo gahunda izakomeza ndetse ikazafasha igihugu mu iterambere ry’inganda.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga yagize ati “Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gushakisha urubyiruko rufite umwihariko mu guhanga udushya twafasha inganda n’ubucuruzi mu kuzamura imikorere hifashishijwe ikoranabuhanga no kuzamura ubuziranenge bwazo.”

Sayinzoga yongeyeho ati “Abazatsinda bazafashwa guhugurwa, guteza imbere udushya twabo ndetse bigishwe n’uburyo utwo dushya baduteza imbere.”

Ati “Mu Rwanda iterambere ry’inganda riri ku muvuduko mwinshi cyane. Ni ngombwa rero kwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo byorohe mu gukora ibigurishwa ndetse no kumenya ibyifuzo by’abakiriya hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko u Rwanda rugomba kuzaba ruri ku rwego rwisumbuyeho mu iterambere ry’inganda (upper-middle) mu mwaka wa 2035, no ku rwego rwo hejuru(high income) muri 2050.

Ariko kubigeraho bikaba bisaba guhanga udushya tw’ikoranabuhanga ku kigero cy’icumi ku ijana (10%) buri mwaka.

Genéviève Uwamariya, umwe mu bahatana wahanze ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutara ibitoki byo kwenga mu minsi itanu gusa avuga ko rizafasha inganda mu kwihutisha kwenga ibitoki.

Yagize ati “Ubusanzwe inganda zimwe zakoreshaga uburyo gakondo bwo gutara ibitoki hifashishijwe shitingi cyangwa ibyatsi bikamara ibyumweru bibiri cyangwa birenga , ariko iri koranabuhanga rituma ibitoki bishya mu minsi itanu gusa.”

Ati “Ntekereza ko mfite amahirwe 80% yo kwegukana miliyoni ebyiri zashyizweho na NIRDA.”

Yongeyeho ati “Inganda zose zikora umutobe mu bitoki nifuza ko zakwifashisha iri koranabuhanga mu kwihutisha imikorere yazo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka