Abacuruza inzoga biyemeje gufasha Polisi kurwanya impanuka zituruka ku businzi

Abacuruza utubari bakorera mu mujyi wa Kigali biyemeje gufasha Polisi y’igihugu guhangana n’impanuka zo mu muhanda zituruka ku businzi.

DIGP Namuhoranye yasabye abacuruza utubari gufatanya na Polisi kurwanya impanuka ziterwa n'ubusinzi
DIGP Namuhoranye yasabye abacuruza utubari gufatanya na Polisi kurwanya impanuka ziterwa n’ubusinzi

Ibi ba nyir’utubari n’amaresitora bakorera mu mujyi wa Kigali barenga 40 babyemereye mu nama yabahuje n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda kuwa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019.

Umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Felix Namuhoranye aganira n’aba bacurizi b’inzoga mu tubari n’amaresitora, yagarutse ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwimakaza ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’.

DIGP Namuhoranye yababwiye ko ku isi impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa munani mu bitwara ubuzima bw’abantu.

By’umwihariko mu Rwanda buri mwaka haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, zigakomeretsa abarenga 2000.

Muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwezi kwa Kanama, abatwara ibinyabiziga bafashwe bagacibwa amande kubera gutwara basinze bagera ku 1,179.

Ibi ni byo DIGP Namuhoranye yahereyeho asaba ba nyir’utubari n’amaresitora kubungabunga umutekano wo mu muhanda bakawugira uwabo.

Yagize ati “Ntabwo Polisi yagera kuri buri kabari, utubyiniro, hoteli n’ahandi abantu banywera ibuza cyangwa isaba abantu kudatwara ibinyabiziga basinze. Murasabwa namwe kubigira ibyanyu mukumva ko uruhare rwanyu rwo gukangurira abakiriya babagana kudatwara basinze rukenewe nk’abantu mubakira umunsi ku munsi.”

DIGP Namuhoranye yibukije abafite utubari ko badakwiye gukurikirana inyungu zabo gusa ngo birengagize ubuzima bw’ababagana bushobora kujya mu kaga mu gihe batwaye ibinyabiziga basinze bakaba bakora impanuka zabahitana ubwabo cyangwa zigahitana n’abandi bakoresha umuhanda.

Yanabibukije ko abana bari munsi y’imyaka 18 badahabwa ibisindisha mu tubari.

Yagize ati: “Guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko. Mbere yo guha umuntu inzoga mu gihe ushidikanya ku myaka ye, banza umusabe indangamuntu ye.”

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda ba nyir’utubari n’amaresitora basabwe kudakomeza guha abakiriya babo inzoga mu gihe basinze, ikindi bagashyiraho gahunda yo kujya bafasha abakiriya babo kubageza mu ngo zabo amahoro mu gihe basinze aho kubemerera gutwara ikinyabiziga basinze, basabwe no kwirinda urusaku rubangamira abandi.

Ba nyir’utubari n’amaresitora bemeranyijwe kandi ko bagomba kumanika ibyapa byerekana ko kizira gutwara ikinyabiziga wasinze, hamwe n’ibyapa byerekana ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe kunywa ibisindisha.

Baniyemeje gushyiraho ndetse n’ibyapa byerekana ahantu habugenewe ho kunywera itabi.

Usibye ikibazo cy’abashoferi banywa inzoga bakarenza urugero bigateza impanuka, Polisi y’u Rwanda yanagarutse kuri tumwe mu tubari n’amaresitora ahanywerwa ibiyobyabwenge.

Basabwe kurwanya ibyo biyobyabwenge ndetse haba hari n’abaza kubihanywera bihishe bakajya bihutira gutanga amakuru.

Abitabiriye inama biyemeje ko inama bagiriwe ari ingirakamaro kandi ko bagiye guhita babishyira mu bikorwa cyane cyane bahereye ku byapa biburira abakiriya babo.

Bavuze ko ibyapa mu cyumweru gitaha bizaba byamanitswe ndetse banavuga ko bagiye kugira ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ ubwabo, barwanya impanuka zibera mu muhanda.

Niyonshuti Daddy umwe muri aba bacuruzi bitabiriye iyi nama, yavuze ko nk’abantu bakora ubucuruzi bw’inzoga, bagiye gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Inama mwatugiriye ni ingirakamaro, zirumvikana kandi ni ngombwa ko tuzishyira mu bikorwa, kuko twese nk’Abanyarwanda umutekano wo mu muhanda uratureba. Byongeye kandi twebwe tunahorana n’abo bashoferi ndetse abenshi ni twe tubagurisha izo nzoga.”

Polisi y’u Rwanda imaze igihe itangiye ubukanguramba bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, aho muri iyi minsi yatangiye imikwabu yo kurwanya abatwara ibinyabiziga basinze.

Ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze atanga amande ageze ku bihumbi 150,000Frw, naho uwakubaganyije cyangwa agacomokora akuma kagabanya umuvuduko (speed governor) we agacibwa ibihumbi 200,000Frw, kandi akaba ashobora kuziyongera igihe abantu bakomeza kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ibinyabiziga basinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega burya n’INZOGA ni ikiyobyabwenge nubwo abayinywa ari Billions/Milliards.Uretse na Police,Imana nayo idusaba "kunywa inzoga nkeya".Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8. Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Bavandimwe nta gihugu na kimwe waca amakosa nk’aya ukoresheje ubukangurambaga.mu buraya ufashwe utwaye warengeje igipimo kugeza ubwo ukora impanuka iyo permis irayibagirwa ukanafungwa igihe runaka.naho ibipindi ntibiryoha kurusha inzoga.

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka