Nyirasafari Espérance wari Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Senateri

Nyirasafari Espérance wari uherutse kugirwa Minisitiri w’umuco na Siporo, Perezida Kagame yamugize umwe mu basenateri binjiye mu nteko ishinga amategeko nyuma y’igihe kitagera ku mwaka ari minisitiri w’umuco na Siporo.

Itangazo ryagiye ku rubuga rwa Twitter rwa Guverinoma y’u Rwanda, riragira riti “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n’igika cya 5, none ku wa 20/9/2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyizeho Abasenateri bakurikira: Dogiteri IYAMUREMYE Augustin, Madamu NYIRASAFARI Espérance, Bwana HABIYAKARE François, Dogiteri MUKABARAMBA Alvera.”

Madamu Nyirasafari Espérance, ntiyakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru kimwe n’abandi bayoboye minisiteri y’umuco na siporo bamubanjirije. Gusa mu gihe cye, ikipe y’igihugu “Amavubi” yatangiye gutsinda, ndetse ubwo u Rwanda rwatsindaga ikipe ya Seychelles uyu muyobozi yashimiye ikipe y’igihugu avuga ko yashakaga no kuzayakira agasangira n’abakinnyi bayo.

Nubwo uyu muyobozi atakoze byinshi mu mikino n’imyidagaduro, yagaragaye atangiza ibitaramo byiswe ‘IWACU MUSIKA FESTIVAL’ byazengurutse intara zitandukanye.

Nyirasafari mbere y’uko ajya muri ministeri y’umuco na Siporo, yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, Minisiteri yahawe kuyobora kuva ku wa 05 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Diane Gashumba wari wagizwe Minisitiri w’ubuzima.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, irimo no kuba mu nteko ishinga amategeko, n’indi mirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka