Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ku rupfu rwa Mudacumura wayoboraga FDLR-FOCA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ku bw’igitero zagabye ku nyeshyamba zayoborwaga na Lt Gen Sylvestre Mudacumura ndetse akahasiga ubuzima.

Ambasaderi Nduhungirehe yashimye ibyakozwe n'ingabo za DR Congo zivuganye Sylvestre Mudacumura
Ambasaderi Nduhungirehe yashimye ibyakozwe n’ingabo za DR Congo zivuganye Sylvestre Mudacumura

Abinyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko icyo gitero cyahitanye Mudacumura na bamwe mu barwanyi be ari igikorwa cyiza kigaragaza ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kurandura imitwe y’iterabwoba nka FDLR na RNC n’indi mitwe itandukanye ikorera muri icyo gihugu harimo n’iy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi Nduhungirehe kandi, yagaragaje urutonde rwa bamwe mu bagerageje kurwanya Leta y’u Rwanda ariko ntibyabahira barimo LaForge Fils Bazeye (FDLR), Théophile Abega (FDLR), Callixte Nsabimana (FLN), Capt Sibomana Charles (RNC), Maj Habibu Madathiru (RNC) na Lt Gen Sylvestre Mudacumura (FDLR), aca amarenga ko n’abandi bitazabagwa amahoro.

Ubuyobozi bw’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abasirikare ba Congo barwanira muri Kivu y’Amajyaruguru ari bo bivuganye Sylvestre Mudacumura.

Yishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, yicirwa mu gace ka Bwito muri Rutshuru, yicanwa na bamwe mu basirikari bafatanyaga kuyobora FDLR.

Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC) General Richard Kasonga, yavuze ko guhagarika ibikorwa bya Sylvestre Mudacumura ari igikorwa gikomeye izo ngabo zagezeho kuko yari ayoboye umutwe w’inyeshyamba za FDLR zanze gutaha mu Rwanda ku bushake.

Yongeyeho ko urupfu rwe rutanga ubutumwa bukomeye ku yindi mitwe y’inyeshyamba ikorera muri icyo gihugu.

Inkuru bijyanye:

Ingabo za Congo zemeje amakuru y’urupfu rwa Lt Gen Mudacumura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amaherezo yabatumvira Uwiteka nimwirimbukiro rero abasigaye nimutahe muze mwubake igihugu cyanyu.ariko kuki mudakurikira amakiru ntimwumva KO abandi batashye bariho nkabandi twese ntampamvu nimwe ituma mushirira mirayo mashyamba uwanze kumva ntiyanze nokubona Ubwose koko inyungu niriya nabandi nibarebereho ntawakwifuza kubangamira abatariho urubanza ngo biugwe neza mutage mutage nongere nti abasigaye nimuze Imana izababarira ibibi mwakoreye abanyarwanda kuko ubuyobozi bwo Bubastis Hikaru sa gutaha buri gihe muviyo ntabyiza biriyo

Yoboka Ngoga aras Byamungu yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Mubyukuri koko Imana itubuza kwica nkuko biri mimategeko ariko kandi idutegeka kugandukira ubuyobozi kuko ariyo yimika abami rero iyo urwanyije ubutegetsi ubavurenze kumabwiriza ukaba wishoye murupfu wiyahura uba uhisemo ikibi ugomba guhura nacyo igihe icuaricyo chose kandi uwiyahuye ntaririrwa ntanaho ataniye numishe abandi
Kandi mwibukeko ibitugu byabapfapfa bikwiye ibibando Retz rero ibibando cyayo nimbunda namasasu

Icyifuzo cyanjye nuko abantu Bose bakundana bakababarirana bakabana mumahoro buriwese akumvako yaha amahoro migenziwe utabyemera agafata Indira nkiriya ariko amenye nezako ntamahoro azayiboneramo ntanubugingo bwiteka ategereje keretse yihannye Imana ninyembabazi nibabivemo base mugihugu cyabo nahubundi bizabagora ndetse cyane.

Yoboka Ngoga aras Byamungu yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka