Aha hantu hamamaye ku mazina y’abantu ubusanzwe hitwa gute?

Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse n’abahubatse kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa byemewe n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Kwa Rubangura
Kwa Rubangura

Hari ibice bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali byitiriwe abahatuye ndetse n’abahafite inyubako zabitiriwe, ariko ubusanzwe hakaba hari hafite amazina yaho.

Hamwe muri ho ni:

Kwa Rubangura: Aha ni mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera igorofa rya Rubangura Vedatse rihubatse.

Rubangura Vedaste yari umwe mu bashoramari bakomeye mu gihugu yatabarutse tariki 06/05/2007 akaba yari umubyeyi w’abana 11.

Kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali
Kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali

Kwa Mutwe: Ni umuhanda w’amabuye uhuza igice cya Nyakabanda na Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Ubusanzwe ni mu murenge wa Gitega, akagari ka Munanira mu karere ka Nyarugenge, gusa n’umurenge wa Rwezamenyo urahagera, ni yo mpamvu umuntu ugiye yo agira uburyo aharanga bitewe n’aho agana.

Mutwe witiriwe uyu muhanda, yari umugabo wari uhatuye ubu utakiriho wasize izina kubera ko ari we wakoresheje uriya muhanda, mu gihe kera habaga akayira gato azana imodoka ihaca umuhanda bahamwitirira gutyo.

Kwa Mutwe
Kwa Mutwe

Kwa Nyiranuma: Aha ni mu gace gaherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu wa Kimisagara. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera ivuriro rihari ryashinzwe n’abihayimana b’ababikira, harimo umwera Abanyarwanda bitaga Nyiranuma n’ubu aracyariho.

Kwa Nyiranuma
Kwa Nyiranuma

Kwa Rwahama: Ni ku muhanda ujya ku Kimironko ku gicumbi cy’Intwali. Hamenyekanye cyane kuri iryo zina ryo kwa Rwahama, ubusanzwe witwa Rtd. Colonel Jackson Rwahama, yahubatse igorofa ry’amabuye mbere bituma hamwitirirwa kugeza ubu.

Kwa Rwahama
Kwa Rwahama

Kwa Mushimire: Ni mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga ujya ahitwa mu i Zindiro. Iri zina ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mushimire Eric witiriwe ako gace ni umubyeyi w’abana batandatu, akaba akiriho n’ubu niho atuye.

Kwa Mushimire
Kwa Mushimire

Kwa Ryambabaje: Iyo ukomeje ujya mu i Zindiro, hari umuhanda ujya ahitwa mu Cyamurunguje hazwi ku izina ryo kwa Ryambabaje. Iryo zina ryafashe kubera uwari umuyobozi mukuru wari uhatuye witwa Dr. Ryambabaje Alexandre wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, ariko ubu yikorera ku giti cye.

Kwa Ryambabaje
Kwa Ryambabaje

Utu ni tumwe mu duce tutazwi ku mazina yanditse ku byangombwa byemewe na Leta, ahubwo hitiriwe abahatuye mbere cyangwa bahafite ibikorwa.

Tubwire nawe ahandi hantu uzi hamenyekanye ku mazina y’abantu, utubwire n’uko ubusanzwe hitwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Well...inkuru yawe ni nziza ariko ntabwo wayicukumbuye neza pe cyane ko haburamo ahantu hazwi cyane henshi. Ikindi Ntabwo uriya muhanda kwa mutwe wamenyekanye cyane kubera ariwe wawukoresheje nubwo yabigizemo uruhare kubera yakoraga muri minisiteri y’ibikorwa remezo yicyo gihe. Ahubwo nuko yarahafite Bar/Resto izwi cyane. Ikindi nuko igihe wandikiye iyi nkuru Mutwe yari akiriho kuko yapfuye umwaka ushize. Ikindi nuko Dr Ryambabaje ntabwo izina rye ryabaye ikirangirire kubera yabaye Ministre. Ahubwo hati igihe kuvuga Ryambabaje byasaga no kuvuga igihanganye muri Volley Ball cyane cyane igihe yakiniraga ikipe yigihugu in the 80s

Terence yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Hari ahitwa kwa Gahiza mu murenge wa Muhazi muri Rwamgana werekeza iKayonza
Hakaba ahitwa kwa Karangara muri Rwamagana.
Hakaba n’ahitwa ku Kimodoka muri Kayonza iRukara.

Ben yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Hari naho bita kwa gakire bivuye k’umukire waruhafite amaduka, hari beratware[gisozi] hari salon yitwaga belle etoire, kukinamba ho habaga ikinamba, ubuse mugiporoso, kabeza,rwandex,..... byavuyehe?

HERTY yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Ku kinamba kwa gakire peage Ku kibanza beretwari

ndamage jules yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Mukarere ka Karongi ubusanzwe hitwa Kayenzi ariko hamenyekanye nko kwa Biracika, numuhagabo waho witwa gurtyo

Joseph yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

Muzatubwire no kwa gahiza I rwamagana aho ryavuye

alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

Abakunda isamake mbarangiye kwa kiruhura ku muhima na kacyiru

Jp yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

I Gikondo hari aho bita kwa Mironko,ku Kimironko hari aho bita kwa Mupfumu

Nkurunziza Osee yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

Kwa Gahiiza, kwa Karangara, kwa Bahore no kwa Nkundabagenzi. Muzadushakishirize bari Bantu ki. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

No mu ntara tugiye dufite ahantu hitiriwe abantu, muzadushakire imvano yo: kwa Karangara, kwa Gahiiza(Rwmgna) kwa Bahore(Nyza), kwa Nkundabagenzi(hye).

Alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

N igikondo kwa Rujugiro

jo yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Kuri 40, kwa Kabuga, kuri Péage, ku kisimenti, kuri Sonatubes, muri Sahara, kuri Gudiyari, ku Giporoso, ku rya nyuma, Norvege, etc

John yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka