Sitting Volleyball:U Rwanda rutangiye imikino y’abagabo rutsinda Kenya

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo itangiranye intsinzi imikino Nyafurika y’abafite ubumuga itsinda Kenya amaseti 3-2 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa kane.

Ikipe y'u Rwanda yishimiye intsinzi yatangiranye
Ikipe y’u Rwanda yishimiye intsinzi yatangiranye

Ikipe y’u Rwanda yahabwaga amahirwe menshi mbere y’uyu mukino yatunguwe na Kenya yayitsinze seti ya mbere ku manota 25-17.

Nyuma y’iyi seti, ikipe y’u Rwanda itozwa n’Umunyamisiri Mossad Rashad Elaiuty, yakangutse itsinda seti ya kabiri ku manota 25-18 itsinda n’iya gatatu bigoranye ku manota 28-26.

Kenya yongeye kwigaranzura u Rwanda itsinda seti ya kane kumanota 25-19, birangira amakipe yombi akijijwe na seti ya gatanu u Rwanda rwatsinze ku manota 15-9.

Kenya yatunguye u Rwanda itsinda seti ya mbere
Kenya yatunguye u Rwanda itsinda seti ya mbere

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Vunigabo Emile yatangaje ko kwirara ari byo byatumye ikipe y’igihugu ya Kenya ibagora kandi nyamara idafite ibigwi bikomeye muri uyu mukino.

Vuningabo yagize ati “Twagiye mu kibuga tuzi ko yoroshye cyane ko twabonye imyitozo yayo yakoreye hano i Kigali n’umukino wa gicuti bakinnye na Algeria, wagaragaje ko yari iri hasi rwose. Twagiyemo rero abakinnyi twifitemo kwirara ni yo mpamvu yatugoye kugira ngo tuyitsinde.”

Nyuma yo gutsindwa seti ya mbere abakinnyi b'u Rwanda bakangutse batsinda iya kabiri n'iya gatatu
Nyuma yo gutsindwa seti ya mbere abakinnyi b’u Rwanda bakangutse batsinda iya kabiri n’iya gatatu

Mu gihe Vuningoma avuga ko u Rwanda rwakinnye nabi, ikipe ya Misiri u Rwanda rushaka kwambura umwanya wa mbere yari imaze gutanga ubutumwa aho yihereranye Afurika y’Epfo ikayistinda amaseti atatu ku busa 25-9, 25-10 na 25-12.

U Rwanda na Misiri ifite iki gikombe giheruka ni byo bihugu bihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka n’itike yo kuzakina imikino olempike y’abafite ubumuga izabera i Tokyo mu Buyapani umwaka utaha.

Ibi bihugu byombi kandi ni nabyo byahataniraga igikombe mu bagore, imikino irangira u Rwanda ari rwo rwegukanye igikombe n’itike yo guhagararira umugabane wa Afurika mu mikino olempike izabera i Tokyo.

Mu bagabo imikino irakomeza kuri uyu wa gatanu, Algeria ikina na Afurika y’Epfo mu gihe Misiri izacakirana na Algeria naho u Rwanda ruhure na Maroc. Imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka