Umuyobozi w’ishami rya Polisi muri ONU yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Santrafurika

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 19 Nzeri 2019 nibwo Maj. Gen Luís Carrilho, Umuyobozi w’ishami rya Polisi mu Muryango w’Abibumbye (ONU) ari kumwe na Brig. Gen Ossama El Moghazy, umuyobozi wungirije w’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro no kubumbatira umutekano mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika (MUNISCA) basuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Aba bayobozi kandi bari kumwe na Colonel Martin Faye, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu ntumwa z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).

Uru ruzinduko rw’icyumweru kimwe uyu muyobozi agiriye muri iki gihugu, rwatangiye ku wa mbere tariki ya 16 Nzeri 2019, agamije guhura n’abayobozi bakuru b’intumwa z’umuryango w’abibumbye zirimo kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse no gusura abayobozi b’amashami agize MINUSCA.

Maj. Gen Luis Carrilho mu ijambo rye, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, avuga ko ubunyamwuga bwabo n’umuhate bibaranga ari byo bituma babasha kuzuza neza inshingano bahawe.

Yagize ati: “Gukora cyane, kwitanga ndetse n’umuhate biranga abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa muri iki gihugu ni ibyo kubashimira. Mufite uruhare runini mu kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturage muri iki gihugu. Nzi neza ireme ry’umurimo mukora kandi mbikuye ku mutima ndabizeza ko abapolisi b’u Rwanda muri ntagereranywa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Twishimiye ukuntu mwatwakiriye muri iyi nkambi yanyu.”

Yakomeje asaba abapolisi b’u Rwanda gukomeza ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bubaranga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye muri rusange.

Maj. Gen Luís Carrilho n’abari bamuherekeje ubwo basuraga abapolisi b’u Rwanda, bakiriwe na Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata. Umuyobozi w’ itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu cya Repubulika ya Santrafurika, ab’umuryango w’abibumbye ndetse n’abandi banyacyubahiro basura iki gihugu.

Mu ijambo rye, SSP Alex Fata yagarutse ku kazi n’inshingano z’umutwe ayoboye zo kurinda abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro baba muri iki gihugu. Yashimiye umuyobozi w’ishami rya Polisi mu muryango w’abibumbye kuba yafashe umwanya agasura abapolisi b’u Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye uyu muryango ugaragariza abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika.

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’ubuyobozi bw’umutwe ushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu(MINUSCA). Uru ruzinduko rurashimangira inkunga n’ubufatanye mudahwema kutugaragariza kugira ngo tubashe kuzuza neza inshingano zatuzanye muri iki gihugu.”

SSP Alex Fata yakomeje ashimangira ko ubu bufatanye nk’abapolisi b’u Rwanda bubatera imbaraga zo gukomeza gukora neza akazi bashinzwe.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu kazi ko kubungabungabunga umutekano mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika kuva mu mwaka wa 2014. Kuri ubu rufiteyo amatsinda atatu hari abiri ashinzwe gucunga umutekano, hakaba umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’iki gihugu ndetse n’abo mu muryango w’abibumbye hakaba n’itsinda ry’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu buryo bwihariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka