Rwanda Peace Academy irimo kwiga uburyo Abanyarwanda bakomeza kubana mu mahoro
Ishuri ryigisha amahoro (Rwanda Peace Academy) rifatanyije n’inzego zitandukanye, rirasuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rinashakisha ibyarufasha gukomeza kubaka amahoro arambye.

Inama izamara iminsi ibiri ibera i Kigali kuva tariki 19/9/2019, yitabiriwe n’inzego za Leta hamwe n’izigenga zishinzwe umutekano, imiyoborere, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, ubukungu, uburinganire, urubyiruko ndetse n’ububanyi n’amahanga.
Rwanda Peace Academy yanatumiye abayobozi b’ibigo byigisha amahoro bya bimwe mu bihugu bya Afurika, birimo Cameroon, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Zimbabwe na Sudan y’Epfo.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara avuga ko barimo gusuzuma u Rwanda guhera nyuma y’umwaka wa 1994 , ibyakozwe ndetse n’ibigomba gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubana mu mahoro.
Agira ati "Turasuzuma aho tuvuye n’aho tugeze mu rwego rwa Politiki, mu bukungu, mu mibereho, mu rubyiruko ariko tunarebe imbogamizi zihari n’uburyo zakemuka".
"Ntabwo twakwirara ngo tuvuge ko aho u Rwanda rumaze kugera bihagije. Mu butumwa bwinshi bw’amahoro usanga abantu bibanda ku kureba ikibazo cyavutse ariko ntibite ku gukumira amakimbirane".

Mu byo ’Rwanda Peace Academy’ isabwa gushyira mu nyigisho zayo za buri munsi, nk’uko byifujwe n’Umuyobozi w’Umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, ngo ntihagomba kuburamo isomo ryo gukora umurimo unoze.
Ati "Mu nzego zitandukanye haracyari ikibazo, umuturage wakoreye VUP ariko amaze umwaka wose adahembwa, nta muntu waburaye uvuga ko afite umutekano".
"Niba ushaka icyangombwa cy’ubutaka ukajyayo inshuro eshanu, uradindiza imirimo yawe, nta terambere".
"Urajya kuzana ibicuruzwa byawe muri MAGERWA bakakubwira ngo uzagaruke, kandi ari nako bakomeza kukwandikaho amafaranga y’uko wagumishijeyo ibicuruzwa, hari abo biba ngombwa ko batanga ikintu(ruswa) kugira ngo bemererwe gusohora ibintu".
Madame Ingabire akomeza agira ati "Hari inzego nyinshi zigifite ikibazo mu mikorere, zikaba zikwiye kwigishwa gukorera ku gihe kandi zigakora umurimo unoze."

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira watangije inama ya ’Rwanda Peace Academy’ n’izindi nzego, avuga ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rwabifashijwemo no kugarura indangagaciro z’Abanyarwanda za mbere y’ubukoroni.
Minisitiri w’Ingabo akomeza asaba inzego z’u Rwanda kureba niba habaho no gutira imikorere myiza y’ibigo byo mu bindi bihugu byitabiriye iyi nama.
Rwanda Peace Academy irashaka amasomo mashya yo kwigisha ifatanyije na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Amajyambere(UNDP).
Ohereza igitekerezo
|