Rubavu :Arasaba kwishyurwa imodoka ye yangirikiye mu igaraji

Nzabonariba Jean Baptiste utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu avuga ko yangirijwe imodoka n’uwo yayikodesheje akanga kumwishyura, n’imitungo yari afite akayikuraho ngo itazafatirwa ikavamo ubwishyu.

Imodoka ye yangirikiye mu igaraji ntiyanishyurwa
Imodoka ye yangirikiye mu igaraji ntiyanishyurwa

Nzabonariba avuga ko yaguze imodoka yo mu bwoko bwa ‘Daihatsu’, yaguze nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu, hanyuma akajya ayikodesha abashaka kuyikoresha.

Uwakodeshaga iyo modoka yishyuraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 ku kwezi.

Mu mpera za 2016, Nzabonariba yakodesheje imodoka ye uwitwa Sekabanza Pascal arayikoresha, nyuma iza kugira impanuka ariko ntiyabimubwira ntiyanamwishyura amafaranga bari bumvikanye.

Iyi modoka kandi ngo yaje kugira ikibazo gituma ijyanwa mu igaraji ntiyabimumenyesha, ahubwo ahitamo kujya kuyihisha mu igaraji aho yaje kuboneka ari uko habaye gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Ni ikibazo cyageze mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu, Sekabanza aratsindwa ndetse ategekwa gusubiza imodoka no kwishyura Nzabonariba amafaranga y’ubukode bwayo miliyoni esheshatu n’ibihumbi 900, indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi 500Frw, n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko kingana n’ibihumbi 500Frw.

Sekabanza yajuririye urukiko rukuru rwa Musanze na ho aratsindwa, ategekwa kwishyura Nzabonariba.

Aganira na Kigali Today, Nzabonariba yavuze ko Sekabanza yajuriye agamije kurigisa imitungo no kwikuraho iyo yari afite kugira ngo hatazaboneka ubwishyu.

Yagize ati "Yajuriye kugira ngo imitungo ye idahita ifatwa, mu gihe twari dutegereje kuburana, imitungo ye yarayigurishije, kugera n’aho yaguze imodoka yanga kuyiyandikishaho kugira ngo itazafatirwa igaherwaho mu kunyishyura".

Nzabonariba avuga ko yahuye nuwagurishije imodoka Sekabanza na we akamubwira ko atorohewe.

Ati "Nahuye n’uwamugurishije imodoka avuga ko na we atorohewe kuko imodoka ikimwanditseho, kandi yarishyuwe amafaranga yose ahubwo imisoro ikaba iri kwiyongera, yamusabye kuyikuzaho undi arabyanga".

Serugo Michel uhagarariye Inzu y’ubufasha mu by’amategeko (Maison d’Accès à la Justice- MAJ) mu Karere ka Rubavu, avuga ko izo ngero zijya ziboneka, abantu bakanga kwishyura, icyakora agasobanura ko hari uburyo bikorwamo umuntu agahabwa ubutabera.

Agira ati "Umuturage iyo yaburanye akagira ibyo atsindira, iyo atarabibona aba atarabona ubutabera bwuzuye, ibi tujya tubibona ko ababurana ubona utsindwa yikuraho imitungo kugira ngo nibajya kumwishyuza hazabure imitungo. Igikorwa icyo gihe ni ukuregera urukiko ugaragaza ko uwatsinzwe yikuyeho imitungo ikajya ku bandi, urukiko rukemeza ko ayisubizwa ikavamo ubwishyu".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu ni uburiganya pe,ndetse nubuhemu cyane.

Mutamba yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka