IGP Dan Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO muri Tanzania

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nzeri, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye inama ngaruka mwaka y’ihuriro ry’abayobozi ba za polisi zo mukarere k’Iburasirazuba bwa Afrika (EAPCCO) irimo kubera i Arusha muri Tanzania.

IGP Dan Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO
IGP Dan Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO

Iyi nama ihuje Polisi zo mu bihugu 14 byo muri ako karere, ikaba ari ku nshuro ya 21 ibaye.

EAPCCO yashinzwe mu 1998, igamije guhuza imbaraga mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka bikorerwa muri aka karere.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Mininisitiri w’intebe w’igihugu cya Tanzania, Kassim Majaliwa ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta ya Tanzania, Kangi Alphaxard Lugola, umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Prof. Jurgen Stock, hari kandi uhagarariye ingabo ndetse n’abandi bayobozi b’inzego zishinzwe umutekano n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Intego y’iyi nama ni ukurushaho kongera imikoranire myiza hagati y’ibihugu bigize umuryango no kongera ubudasa mu guhangana n’ibyaha muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi.

Muri iyi nama aba bayobozi baganiriye ku bijyanye n’imikoranire hagati ya za Polisi zigize uyu muryango, aho bazibanda cyane ku byaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ibinyabiziga byibwa, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’imbunda nto, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ministiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo guhura kw’abayobozi bagize umuryango bakigira hamwe uburyo bahangana n’ibyaha byambukiranya imipaka bigaragara mu karere.

Yakanguriye abakuru ba za Polisi gukorera hamwe, guhana amakuru n’ubumenyi butandukanye kuko ari byo bizabafasha kugira umutekano urambye muri ibi bihugu bigize umuryango ndetse n’ahandi.

Yagize ati “Gukorera hamwe no guhana amakuru ku buryo bwihuse ni byo bizadufasha guhashya ibi byaha, ibi byose bikiyongeraho kurwanya ruswa n’akarengane.”

Muri iyi nama hanasinywe amasezerano hagati ya EAPCCO na CAPCCO, yo guhana amakuru n’amahugurwa mu rwego rw’ubufatanye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Iyi nama yateguwe n’abayobozi ba EAPCCO bashinzwe ubugenzacyaha, abashinzwe amahugurwa, abashinzwe kurwanya iterabwoba n’abashinzwe uburinganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka