Umuziki gakondo ushobora kuzimira nihatagira igihinduka - Munyakazi Deo ucuranga inanga

Bamwe mu bakora umuziki gakondo nyarwanda bavuga ko mu myaka iri imbere ngo uwo muziki ushobora kuzimira nihatagira igikorwa ngo usigasirwe.

Munyakazi Deo ucuranga inanga asaba ko abakora umuziki wa gakondo bahabwa agaciro
Munyakazi Deo ucuranga inanga asaba ko abakora umuziki wa gakondo bahabwa agaciro

Munyakazi Deo, umwe mu bantu batageze ku icumi (10) bacuranga inanga mu Rwanda bakayifashisha mu gukora umuziki kinyamwuga yaganiriye na Kigali Today avuga ku rugendo yagize mu muziki, asobanura aho wamuvanye ubu ukaba umutunze.

Yagize ati “Uyu munsi iyo ncuranga imbere y’imbaga y’abantu mbona ari inzozi zanjye zibaye impamo kuko natangiye gucuranga mu myaka itanu ishize. Maze imyaka itanu ariko inanga irantunze.”

Yavuze ko yakuze iwabo bakunda umuziki muri rusange ariko we agakura akunda gushushanya ndetse n’ubugeni akaba ari na bwo yize. Ni byo yasobanuye ati “Mu mashuri yisumbuye ninjye washushanyirizaga bagenzi banjye mbizi kandi mbikunda, ngeze muri kaminuza nize ubugeni. Nahuye n’umusaza witwa Mushabizi JMV ndi muri kaminuza anyigisha gucuranga inanga anamfasha kubona iyanjye ya mbere.”

Yakomeje avuga ko arangiza ishuri yashatse akazi ngo agafatanye n’umuziki ariko akakabura agahitamo gukora umuziki, yareba abakora umuziki usanzwe akabona atazabarusha ahitamo gufata inanga kuko ari umwihariko kandi abandi benshi bakaba bayihunga.

Uyu munsi amaze kujya mu mahanga acuranga mu bitaramo bitandukanye. Mu magambo ye avuga ko umuco nyarwanda ari ubukungu bw’Abanyarwanda kandi ukaba ufite umwihariko wawo. Ati “kugira ngo tuwugumane utibagirana n’u Rwanda rwa nyuma rubone aho rukomereza ni uko twe aba none tuwumva, tuwukunda kandi tukawukundisha abandi. Bitagenze bityo twazisanga mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere dusigaye tubivuga mu mateka kandi inanga ni kimwe mu byadufasha kuwukomeza kuko ari umwihariko nyarwanda utasanga ahandi”

Izindi mpungenge yagaragaje ni uko Abanyarwanda ndetse n’abashinzwe ibyerekeranye n’ibihangano badashyira gakondo mu njyana nk’izindi kuko usanga abaririmba mu njyana gakondo iyo batumiwe bahabwa amafaranga make ugereranyije n’abandi aho babahemba icya kabiri cy’ayo bahaye abandi, nubwo na bo babona amahirwe yo kujya mu bitaramo mpuzamahanga kurusha abandi kubera umwihariko w’injyana ya gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Courage Deo, ibihangano byawe Ni byiza rwose

Immaculee yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka