Musanze: Abakozi babiri b’akarere bafunzwe bazira inyandiko mpimbano

Abakozi babiri b’akarere ka Musanze batawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 18 Nzeri 2019, bakekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste wemeyeje ayo makuru, avuga ko abo bakozi batawe muri yombi ari Nsengiyumva Vincent ushinzwe amashuri y’inshuke n’amasomero na Twihangane Patrick ushinzwe imishahara.

Mbabazi yavuze ko abo bakozi bashinjwa ibyaha binyuranye birimo inyandiko mpimbano.

Yagize ati "Bashinjwa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha igitinyiro no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ku nyungu zabo bwite."

Mbabazi Modesta avuga ko ibyo byaha bihanishwa ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.

Mbabazi Modeste avuga muri ibyo byaha harimo gutanga amanota mu bizamini by’akazi mu buriganya.

Ati “ibyo byaha byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye aho mu bizamini bishyira abarimu mu kazi bamwe bagiye babaha amanota menshi abandi bakayabakuraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dudufungire uwitwa Emilie mukarere ka muhanga ruswa arya iteye ubwoba

Felix yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Mudufashe kuko na Rwamagana ibyo birahari. Hari Agatsinda k’umukozi w’Akarere witwa ANTOINE N’ABADIRECTEURS B’IBIGO BY’AMASHURI bashinzwe gutegura ibizami no gukosora.
Abo bashyiramo uwo bishakiye, nyuma ya Examen barongera bagakora izindi mpapuro ziriho ibisubizo biribyo, rwa rundi umuntu yari yakoreyeho bakarukuramo.

Muri Rwamagana kandi hagaragara cyane imikorere mibi mu gushaka abakozi. Urugero ubu uwitwa Mutangana Olivier aamaze umwaka ari Director wa Social ariko ni umwanya yagiyemo mu manyanga kuko muri Examen ecrit yagize 20 uwwa mbere afite hejuru ya 4opt bararenga bagaha Olivier.

ubu Komisiyo imaze kwandikira akarere inshuro zirenze ebyiri ibasaba gukura Olivier muri uwo mwanya ariko ntibikorwa.

ruswa nidacika mu mitangire y’Akazi rwose ntaho tugana ariko mu barimu ho birakabije

mugabo yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ibi bishobora gutuma nireme ryuburezi rigerwaho. No muri Nyabihu DDE uhari yagize 20/50, aba ariwe baha akazi? Twabonye aza gukora interview bamwandikisha ikaramu kdi abandi bandikishijwe imachini?!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Mudufashe mukurikirane no muri Rwamagana.
Abo mu burezi batanga akazi kubo bishakiye, uitsinda ry’Abadirecteurs(abitwa ba Joseph, Claude Mutabazi,... bamaze imyaka myinshi bategura bakanakosora ibizami nibo baba bari muri ubwo buriganya bafatanyije n’abashinzwe Uburezi.

Ikindi gikabije muri aka Karere, ubu Director wa Social witwa Olivier Umutangana yashyizweho twese tubibona ko ari amanyanga kuko mu kizami cyanditse yagize 20pt uwa mbere afite 45pts, barangije baba ariwe baha akazi kuko yari asanzwe ari umukozi w’Akarere.

Ikibabaje ni ukubona Mifotra imaze kubandikira inshuro 2 isaba ko ava muri uwo mwanya akaba akomeje.

rwose ubuyobozi bwo hejuru bukwiye gukurikirana Imikorere ya Rwamagana

mugabo yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

wacha matiku fanya kazi we

muburo yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka