Lt Gen Sylvestre Mudacumura yishwe na FARDC – Dore amateka ye mu ntambara zo mu Rwanda no muri Congo

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa NDC Guido ukorana na Leta mu kurwanya izindi nyeshyamba, barashe umuyobozi wa FDLR-FOCA hamwe n’abandi bayobozi bari kumwe na we mu nama y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR yatangiye ku wa 16 Nzeri 2019 ikaba yaberaga ahitwa Makomarehe muri groupment ya Bukombo.

Mudacumura yahoze ari umwe mu barinda Habyarimana
Mudacumura yahoze ari umwe mu barinda Habyarimana

Inkuru y’urupfu rwa Mudacumura yasakaye mu gitondo tariki ya 18 Nzeri 2019, nyuma y’imyaka 20 yari amaze afatwa nk’umucurabwenge w’ibikorwa bya FDLR mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mudacumura yarashwe aguwe gitumo ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba nka Gen Janvier uyobora Mayi mayi APCLS na Gen Domi uyobora Nyatura ariko bashobora guhunga.

Igitabo “Leadership Of Rwandese Armed Groups In DRC” kigaragaza ko Genenal Sylvestre Mudacumura yari azwi ku mazina nka Mupenzi Bernard, ubundi akiyita Mudac, na Pharaoh, amazina yakoreshaga kuri radiyo za gisirikare.

Yavutse mu 1954 avukira mu Rwanda ahitwa Gatumba muri Komini Kibilira, ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Ubu yari umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR kizwi nka FDLR-FOCA, akaba yari atuye ahitwa Makomalehe.

Yiberaga mu ishyamba atagira umugore nyuma y’uko uwo bashakanye witwa Goretti Nyirabakunzi yamusize mu gihugu cya Congo akagaruka mu Rwanda n’abana be bibera ku mugabane w’i Burayi.

Nyuma yo kurangiza amshuri mu iseminari nto ya Nyundo yakomereje mu kigo cya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 16 akirangiza ahabwa andi mahugurwa mu gihugu cy’u Budage agaruka mu Rwanda ahabwa ipeti rya Kapiteni ndetse ashyirwa mu barinda umukuru w’igihugu.

Nk’umusirikare wari ushinzwe guherekeza umukuru w’igihugu, indege ya Habyarimana yahanuwe yarajyanywe i Rutare muri Byumba ayobora batayo ya 31. Iyo batayo yaje gutsindirwa ku musozi wa Jali arwana ahungira mu gihugu cya Zaire ubu cyahindutse Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo)

Mu gihugu cya Zaire Mudacumura yabaye mu nkambi ya Mugunga ayobora urwego rwa J4 rushinzwe ibikoresho bya gisirikari rwakoreraga ahitwa Lac vert ku kiyaga cya Kivu ashinzwe ibikorwa byo kugura intwaro n’amasasu ndetse akaba umwe mu basirikare bateguye ibikorwa byo gutera u Rwanda binyuze mu cyitwa RDR.

Tariki ya 31 Ukwakira 1996 yitabiriye inama yahuriwemo n’abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bemera ko impunzi z’Abanyarwanda n’abasirikare bashaka gutaha mu Rwanda ku bushake bataha, abandi bemeranya kujya mu mashyamba no gutwika inyandiko n’imodoka n’ibindi batazashobora gutwara cyangwa ngo bareke bigaruke mu Rwanda.

Mudacumura werekeje mu nkambi ya Tingi Tingi, yahise agirwa umuyobozi wa batayo Alpha ndetse aba umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare.

Imibereho igoranye ntiyatumye aguma mu gihugu cya Zaire kuko yahise yerekeza mu gihugu cya Santrafurika aho yakoze ibikorwa byo gucunga umutekano ku mazu y’ubucuruzi.

Yongeye kugaruka mu gihugu cya Congo mu 1999 ahamagajwe na Col Ntiwirigabo, na Maj Renzaho mu kurwanirira perezida Desire Kabila intambara yari yatangiye muri Kanama 1998. Ibyo bikorwa by’intambara yabivuyemo yiyunga kuri FDLR ahitwa Poweto muri Gashyantaremu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000) agirwa umuyobozi muri ALIR2 mu gihe ALIR1 yari mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2000 Mudacumura yagiye ahitwa Kabongo ingabo ze zigana Kamina maze muri Gashyantare 2003 asanga abandi barwanyi ba ALIR bari muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo, maze agirwa umuyobozi w’igisirikare cya FDLR kuva mu Gushyingo 2003 nyuma y’uko General Rwarakabije yari amaze gutaha mu Rwanda.

Apfuye akiri umuyobozi w’igisirikare cya FDLR-FOCA, akaba yari umuntu ukomeye muri uwo mutwe warezwe guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo nyuma yo kubura Brigadier General Stanislas Nzeyimana waburiwe irengero ubwo yajyaga mu nama muri Tanzania, na Brigadier General Léodimir Mugaragu na we warashwe.

Mudacumura apfuye nyuma yo kubura abarwanyi benshi bigiriye mu ngabo za Irategeka Wilson washinze umutwe witwa CNRD ukorera muri Kivu y’Amajyepfo. Apfuye ari mu bihe bigoranye birimo uburwayi bwa Diabete no kwihisha bikomeye mu gihe yahigwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi akuriye.

Ibyaha icyenda yari akurikiranyweho byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2009 na 2010.

Ku itariki ya 13 Nyakanga 2012 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, ndetse Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyiraho ibihembo bya miliyoni eshanu z’Amadorali ku bazamufata cyangwa batanga amakuru atuma afatwa.

Urupfu rwa General Mudacumura rukurikiye urwa Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi wa FDLR wabaga mu gihugu cy’u Budage waguye muri gereza. Uru na rwo rukaba rukurikiye Urupfu rwa General Musare wayoboraga FDLR RUD wishwe n’abarwanyi ba Mayi Mayi muri 2016.

Ibitekerezo   ( 2 )

handitswe uwicishijwe inkota nawe niyo izamurya

Nshime Emmy yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

Bay bay Mudacumura, abo wishe nabapfuye ubigize mo uruhare amaraso yabo ahora atakambira imana, ndakwibuka witwa uwambere mu rwanda mu gutera umuhunda (icumu) naho wabaga witoza uko uzamara abantu, ngaho genda nawe wumve, sinzi niba watekerezaga ko uzabasangayo,

FRANCK yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka