Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yerekeje i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019 mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro.

Perezida Kagame ubu ni na we uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Yaherukaga kuganira na mugenzi we wa Kenya muri Werurwe uyu mwaka wa 2019.

Icyo gihe Perezida Kenyatta yahuriye na Perezida Kagame i Gabiro ahaberaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu. Mu ijambo Kenyatta yagejeje kuri abo bayobozi bari mu mwiherero, yashimye iyo gahunda, avuga ko mu gihe gito igomba gutangira no muri Kenya.

Nubwo nta byinshi ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ku ruzinduko rwe muri Kenya, ibihugu byombi bisanzwe bifite byinshi bisangiye mu mubano wabyo haba mu bya politiki, ubukungu.

Nko mu bukungu, igihugu cya Kenya gifatiye runini u Rwanda kuko ibyinjira n’ibisohoka mu Rwanda byinshi binyuzwa ku cyambu cya Mombasa cyo muri Kenya.

Mu bucuruzi kandi, amasosiyete atandukanye y’ubucuruzi afite inkomoko muri Kenya, amaze gushinga imizi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka