Ni nde ugena ibihangano bica mu bitangazamakuru?

Hari bimwe mu bihangano cyane cyane indirimbo byagiye bitavugwaho rumwe bitewe n’uburyo byitwa cyangwa uburyo amashusho yabyo agaragara, hakaba abavuga ko ayo mashusho ateye isoni kandi agacishwaho ku masaha y’amanywa, ababyeyi bakinubira ko aya mashusho ashobora kubangamira uburere bw’abana.

Muri ibyo bihangano harimo, Indirimbo, Filime, cyangwa ubwoko bw’ibiganiro runaka.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo umuhanzi Oda Paccy yashyize hanze ifoto yikinze urukoma ku myanya ndangagitsina, arimo yamamaza indirimbo ye ‘Ibya-tsi’.

Ibi byaje no gutuma Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard asohora itangazo rimwambura ubutore mu itorero ‘Indatabigwi’, ariko nyuma Bamporiki aza kubisabira imbabazi abinyujije kuri Twitter.

Hari n’izindi ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda zahagaritswe ku mateleviziyo amwe n’amwe ya hano mu Rwanda bivugwa ko amashusho yazo ateye isoni.

Muri izo ndirimbo zavuzwe ko zahagaritswe harimo, indirimbo itsinda rya Urban Boys ryasubiyemo ya Ngaboyisonga Bernard yitwa ‘Ancila’, iyi ndirimbo ikaba yarahagaritswe bitewe n’uburyo amashusho yayo agaragaramo abakobwa basa nk’aho bambaye ubusa.

Indirimbo ‘Too much’ ya Urban Boys nay o yahagaritswe kubera amashusho byavugwaga ko arimo abakobwa bambaye ubusa.

‘Ikiragi’ ya Kitoko yahagaritswe kubera imvugo ipfobya abafite ubumuga bwo kutavuga.

‘Ndabakunda’ hamwe na ‘Welcome to bed’ za Dr Jiji zavuzweho guhagarikwa bitewe n’uburyo amashusho yazo agaragaramo ari kumwe n’abakobwa bambaye ubusa mu buriri.

Indirimbo ya AmaG The Black afatanyije na Riderman yitwa ‘Imyoto’, na yo iri muzavuzweho guhagarikwa bitewe n’uburyo ikoze ku buryo abakobwa babyinamo n’uburyo amashusho akozemo.

Indirimbo ‘Nimba Padiri’ ya T Rock yavuzweho guhagarikwa bitewe n’uko kiliziya gaturika itishimiye amashusho yayo bitewe n’uburyo yakoresheje imyambaro ya kiliziya.

‘Inyoni yaridunze’ ya Mc Manday nayo yahagaritswe kubera ko ubutumwa burimo budasobanutse kubumva iyi ndirimbo.

Uwamahoro Claudine ushinzwe gahunda mu kigo cy’itangazamaku cya Radiyo na Televiziyo 10, ayabwiye Kigali Today ko nta mategeko bagenderaho mu kugena ibihangano batambutsa kuri radiyo, gusa ngo babanza kubisuzuma mbere yo kubitambutsa.

Ygize ati “Twe nka Radiyo na Televiziyo 10 nta mategeko agenga gutambutsa ibihangano ku bitangazamakuru byacu, gusa mbere yo kugira ngo tugire ibyo ducishaho kuri Televiziyo cya Radiyo turabanza tukabisuzuma.”

Akomeza vuga ko ntaho bafite amategeko yanditse ko ahubwo babanza bagakora icyo bakwita isuzuma kuri icyo gihangano.

Nko kuri filime, ngo barabanza bakayireba kugira ngo barebe ko iberanye no kuba yarebwa na sosiyete Nyarwanda.

Kubijyanye n’ibyo bagenderaho kugira ngo icyo gihangano gitambutswe, Uwamahoro avuga ko bareba uburyo gikozemo, ireme gifite, bakabona kwemeza niba gikwiriye kuba cyatambutswa.

Avuga ko guhagarika igihangano ku bwabo bishobora guterwa n’icyemezo cya Leta, kuko ngo nta kuntu igihangano cyaba cyahagaritswe ku rwego rw’igihugu ngo bo bakomeze kugitambutsa.

Avuga kandi ko nta masaha bafite bavuga ko yagenewe filime batambutsa cyangwa ikigero runaka iyo filime ikinnyemo, gusa ngo ntabwo bacishaho filime batayisuzumye ngo bababanze bayirebe.

Kuba hari ibihangano bacishaho usanga bikoze ku buryo bishora kuba bikoze ku buryo buteye isoni kurusha ibyahagaritswe, avuga ko bareba ireme ryabyo ndetse n’ubutumwa bitambutsa, ikindi ngo ni uko iyo igihangano gikozwe gutyo kiba gifite abo kigenewe, akaba ariyo mpamvu usanga hari ababyeyi bavuga ko bibangamiye uburere bw’abana.

Kagire Edmund, komiseri mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), avuga ko nta tegeko bafite rigenga ibihangano bigomba gutambutswa mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, ko ahubwo ibyo bitangazamakuru ubwabyo ari byo bigena ayo mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka