Gen Pacifique Ntawunguka yasimbuye Gen Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR-FOCA

Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega, Nzeri na Israel ni we wagizwe umuyobozi w’agateganyo ku buyobozi bw’umutwe w’igisirikare cya FDLR.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega
Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega

Ni amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ku wa 17 Nzeri 2019 zimusanze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe muri Rutshuru.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka ni we wari umugaba w’ingabo (Etat Major) wa FDLR, akaba yatoranyijwe n’abandi basirikare bakuru kugira ngo abe ayobora by’agateganyo igisirikare cy’uyu mutwe ubu uri mu bibazo bitoroshye.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.

Avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.

Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.

Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.

Yabaye umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi ndetse akajya asuzugura ibyemezo bya Mudacumura. Yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.

Gen Kabarebe muri 2016 yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda na we ubwe bavuganaga n’abarwanyi bari mu mashyamba bafite imigambi mibi ku Rwanda, babumvisha gutaha kandi mu bo yashishikarije gutaha harimo Ntawunguka Pacifique udakozwa ibyo gutaha.

Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira?"

Undi na we ati “Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu, niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha."

Omega ucumbagira kubera ibikomere yavanye mu Rwanda, yageze muri Congo ayobora Sonoki yashinze itsinda ry’abakirisitu riyoborwa n’uwitwa Muzimangane ariko riza kwamaganwa na Lt Gen Mudacumura.

Yahoze ari nimero enye mu gisirikare cya FDLR-FOCA ariko ubu ni we ugezweho ku kiyobora nyuma y’uko abamubanjirije bagiye batakaza ubuzima barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka waburiwe irengero yagiye muri Tanzania hamwe na Brig Gen Léodimir Mugaragu, uzwi nka Léo Manzi warasiwe mu birindiro bye.

Icyakora afite abandi barwanyi bamukirikiye batagiye muri CNR ya Irategeka Wilson witandukanyije na FOCA barimo Col Donat Habimana, Col Bonaventure Bunane, Col Diogène Masengesho, Col Cyprien Uzabakiriho, Col Lucien Nzabamwita, uzwi nka Kaluma André wagize uruhare mu guhungabanya umutekano mu Rwanda muri 2012 hamwe na .Col. Védaste Hatangumuremyi uzwi nka Kaleb , Col. Ezéchiel Gakwerere uzwi nka Sibo Stany na Julius Mokoko, hamwe na Col Jean-Damascène Rutiganda uzwi nka Mazizi wayoboraga Komini Murama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntawarubara!

Rwajekare yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

GUSA AHOKUGIRANGO ABANYARWANDA BAKOMEZE GUPFA HAGOMBWE KUBAHO UBWUMVIKANE HAGATI YA FDLR NA FPR,KUKO FPR NTIYAGOMBWE KWISHIMIRA KO YISHE ABANYARWANDA

KAMORI PATHIMOS yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

GUSA AHOKUGIRANGO ABANYARWANDA BAKOMEZE GUPFA HAGOMBWE KUBAHO UBWUMVIKANE HAGATI YA FDLR NA FPR,KUKO FPR NTIYAGOMBWE KWISHIMIRA KO YISHE ABANYARWANDA

KAMORI PATHIMOS yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ahubwo ndabona rwara wo mwishyamba bamukozeho mwitege akagiye gukurikira

Karinganire yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

Ngo ageze muli Kongo yashinze itsinda ry’abakirisitu?? Yesu yabujije abakristu nyakuri kurwana no kwica.
Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka