Icya kabiri cy’ibinyabiziga mu Rwanda ni moto zigiye kuvanwa mu muhanda

Mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateguje abamotari ko moto zinywa essence zigiye gusimbuzwa izitwarwa n’amashanyarazi, kandi ko icyo gikorwa nikirangira hazakurikiraho imodoka.

Harashakishwa uburyo izi moto zikoresha essence zasimbuzwa izitarekura ibyuka bihumanya ikirere
Harashakishwa uburyo izi moto zikoresha essence zasimbuzwa izitarekura ibyuka bihumanya ikirere

Umukuru w’Igihugu yavugaga ko ibi bizakorwa bitewe n’uko ibinyabiziga binywa essence bihumanya umwuka abantu bahumeka.

Yagize ati "Turashaka ko mu Rwanda twagira moto zikoresha amashanyarazi gusa. Ziriya zindi zose ziratwangiriza umwuka duhumeka, ubwo tuzava aho tujya no ku modoka".

"Ariko ntabwo tuzajya tubambura moto zisanzwe gusa ngo tubagurishe izo ngizo, tuzashaka uburyo tuzigurana".

"Abakora umwuga wa moto ndagira ngo mbateguze kugira ngo muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye"!

Kugeza ubu ikigo Ampersand giteranyiriza mu Rwanda moto zitwarwa na bateri z’amashanyarazi, kimaze gutanga izigera kuri 17 ku bamotari bagiha(bakiverisaho) amafaranga bakoreye buri munsi.

Uwitwa James Musisi, umwe mu batwara abagenzi kuri moto y’amashanyarazi, ntabwo yigeze ayitera umugeri kugira ngo yake, ndetse nta n’ubwo ishobora guhinda n’ubwo yaba igeze ahaterera.

Musisi agira ati "Mu mwanya wa moteri hari iyi bateri, kwatsa moto ni ugufungura aka gafunguzo gusa, ntabwo ihinda na gato".

"Ku bijyanye no gusharija bateri(bisimbura kunywesha moto kuri sitasiyo za essence), natwe dufite aho badusharijira hataraba henshi ariko harahari i Kimironko, Rwandex no ku Kinamba".

"Ubusanzwe iyi bateri turayitanga bakaduha indi yuzuye, iminota itarenga ibiri baba baguhinduriye birangiye ugatanga amafaranga 920, umuriro ukaba ushobora gushiramo ugenze ibirometero hagati ya 70-80".

Imwe muri moto zitanywa essence ahubwo zigendeshwa n'amashanyarazi
Imwe muri moto zitanywa essence ahubwo zigendeshwa n’amashanyarazi

Musisi akomeza avuga ko ajya mu muhanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agataha saa tatu z’ijoro, umunsi ugashira ahinduye bateri inshuro eshatu cyangwa enye.

Abamotari bagenzi be bakoresha moto za essence bavuga ko aho Musisi atanga amafaranga ibihumbi 3,680 ku munsi yo gusharija bateri, bo ngo batanga amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu yo kunywesha essence.

Umuyobozi w’Ikigo Ampersand, Josh Whale asobanura ko nibarangiza igerageza barimo ngo bazagurisha moto z’amashanyarazi ku mafaranga make ugereranyije n’izikoresha essence.

Avuga ko mu gihe bazaba bamaze kubona bateri zirambana umuriro, uruganda bakorana na rwo hanze y’igihugu ngo rwiteguye guhita rwohereza moto nyinshi mu Rwanda”.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umwuka uhumanye bitewe n’imyotsi y’ibinyabiziga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryatangaje muri 2012 ko buri mwaka abantu barenga miliyoni eshatu ku isi bapfa batarageza ku myaka y’amasaziro, bitewe no guhumeka umwuka uhumanye.

WHO/OMS igaragaza ko muri abo bantu bahitanwa no guhumeka umwuka uhumanye, 87% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (birimo n’u Rwanda).

By’umwihariko WHO igaragaza ko mu Rwanda abapfa bazira indwara z’ubuhumekero ziturutse ku mwuka uhumanye barenga 2,200 buri mwaka.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) muri raporo yacyo y’umwaka ushize wa 2018, kigaragaza ko n’ubwo guhumana k’umwuka biterwa n’umwihariko w’ibirimo gukorerwa mu gace runaka, muri rusange ngo imyotsi iva mu binyabiziga ni yo ya mbere mu gihugu ihumanya umwuka ku rugero rwa 83.4%.

Imibare REMA yahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) igaragaza ko moto zirenze 1/2 cy’ibinyabiziga biri mu gihugu, kuko muri 2017 zabarirwaga mu 98,807 mu binyabiziga 191,015 byose byari mu Rwanda kugeza muri uwo mwaka.

Mu bindi bihumanya umwuka uhumekwa ku rugero rukomeye, REMA ivuga ko ari imyotsi iva mu mirimo y’inganda zitandukanye hamwe n’iva ku bicanwa bitekeshwa ibiribwa mu bikoni.

Inkuru bijyanye:

Bidatinze moto zikoresha lisansi zirasimbuzwa izikoresha amashanyarazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

mu Rwanda imodoka na Moto inyinshi nizihe kurusha ikindi?

nahimana manase yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Nonese no mu ntara hazaba hari aho bashariza izo battery no mu byaro, arko njyewe numva bashyizeho numurasire wizuba yaba ari sawa mubitekerezeho, murakoze.

Peter yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

nukuri perezida warepuburika akora ibintu byiza ahubwo nimuzigurishe make twigurire najye wenda nareka gutega bas nkakagura kajajya kageza kukazi nukuri birashimishije cya ubu ntayindi moto ntega atariyamashanyarazi iyo nyibuze ntega bas murakoze icyo nicyo gitekerezo cyange

musabyimana pierre yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

nukuri iyigahunda ninziza pee kuko harimo bimwe iribukemure nkigihe umumotari yatindaga ari kuri station anywesha essance mugihe ahasanze abandi bakeneye essance.ariko harimbogamizi ndikubona twasaba leta koyashyiraho uburyo bwinshi bwa station umuntu azajya aboneraho iyo bateri kuko umuriro ushobora kugushiriraho ukabura ahowakura iyo bateri ikindi bibaye byiza baduha bateri zaramba kandi zimaramo umuriro cg umuntu akaba afite reserve mugihe imwe ishizemo umuriro wahita uyisimbuza indi. murakoze

honore irankunda yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Akabazo k’amatsiko ubwo ufite igisubizo araza kumbwira uko bimeze: ubundi se ko gukoresha ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi mu gihe cy’imvura kuba exposed cyane nabyo bikaba byongera amahirwa yo guhura n’ingaruka zo gukubitwa n’inkuba, izo moto hari ntabwo zishobora kuzateza impanuka zivuye kugukubitwa n’inkuba!?

BéniCharles yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

mubintu byambere bamaje gukemura nacyo kirimo harimo systems irinda accident yazavuka iturutse kumazi

honore irankunda yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Izi Moto ngewe ndumva ziziye igihe ahubwo nibaturebere ubundi buryo bakongera battery yazo kuko guhinduranya battery byo Ni ikibazo gikomeye nabyo bishobora gutera ikindi kibazo kitazwi ubwo rero nibaturwarize bakosore iki kibazo.

Nsengimana Augustin yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Izi Moto ngewe ndumva ziziye igihe ahubwo nibaturebere ubundi buryo bakongera battery yazo kuko guhinduranya battery byo Ni ikibazo gikomeye nabyo bishobora gutera ikindi kibazo kitazwi ubwo rero nibaturwarize bakosore iki kibazo.

Nsengimana Augustin yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ibyo simbishyigikiye. Murashaka gushonjesha azadutwara. My bihugu byateye imbere baracyakoresha essence.

Kabwana yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

... Ariko jyewe iyi moto sinyishimye! Ubwo se ibirometero 70km koko!?uru ni urugendo ruto cyane!!! None se bashatse uburyo bayikora ikajya yisharija batiri ubwayo nk’uko imodoka ikoze! Ikindi nenga/ngaya ni uku guhinduranya batiri! Burya abantu ntibafata ibintu neza kimwe! Ibi mbirebera ku guhinduranya amacupa ya gaz! Hari iryo usanga bararifashe nabi, ukumva bitakunyuze!

Ibi ni ibitekerezo byanjye ariko, uwo tutabihuje ntambone ukundi.

Murakoze.

Lambert Nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Guhumanya ikirere (Air Pollution),biri mu bintu biyete ubwoba isi.Bituma habaho Climate Change nayo igatera Ibyorezo.IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera.Bimwe muli ibyo ni ibi:Heatwaves,Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc… Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka