Abantu batandatu batawe muri yombi bazira kwiba umuriro w’amashanyarazi

Mu cyumweru kimwe (kuva tariki 12 kugeza tariki 18 Nzeri 2019) inzego zishinzwe kugenzura ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi zirimo Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda, zifatanyije n’abaturage, zataye muri yombi abantu batandatu bazira kwiba umuriro w’amashanyarazi.

Tariki ya 17 Nzeri 2019, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Pera mu Mudugudu wa Mwaro hari abantu babiri batawe muri yombi ari bo Bushigo Bagaya n’umugore we witwa Naweza Baseme. Bashinjwa kwiba umuriro w’amashanyarazi bakawukoresha mu nzu yabo irimo imashini zisya ibinyampeke.

Ku itariki ya 16 Nzeri 2019 muri ako Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Murambi, uwitwa Mukamukarage Consolée na we yatawe muri yombi ashinjwa kwiba umuriro akawukoresha mu bikorwa bye by’ububaji.

Ahandi havugwa ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi ni mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Murambi. Uwitwa Nshimiyimana Jerome utuye muri uwo mudugudu yafashwe avugwaho gukoresha mu nzu ye abamo umuriro atishyura.

Ku itariki ya 12 Nzeri 2019 mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa mu Mudugudu wa Kinunga, uwitwa Twizeyimana Justin na Tegura Mariam na bo bafashwe bashinjwa kwiba umuriro bakawukoresha mu nzu babamo.

Abafashwe bose batawe muri yombi bakaba bari mu maboko y’inzego zibishinzwe zikorera mu duce batuyemo.

Nkubito Stanley ushinzwe kurwanya ibihombo mu kigo EUCL gishamikiye kuri REG gikwirakwiza amashanyarazi yamaganye ibyo bikorwa byo kwiba amashanyarazi.
Nkubito yasabye abaturage kwitandukanya n’abakora ibyo bikorwa no kutabahishira, ahubwo bakabatangaho amakuru yatuma bafatwa kuko bene ubwo bujura budindiza iterambere ry’igihugu, bukaba bwateza n’impanuka.

Kuva mu Kuboza 2018, Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) yakomeje gukora ubugenzuzi bugamije kureba abiba amashanyarazi, abafashwe bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hakiri ibihombo by’umuriro w’amashanyarazi bikiri hejuru. Icyo gihombo kingana na 6,5% by’umuriro wose w’amashanyarazi uboneka mu gihugu, umwinshi muri uwo muriro ukaba uzimira bitewe n’abawiba.

Imibare kandi igaragaza ko umuriro wibwe kuva mu mwaka ushize wari ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka