Amavubi atsinze DR Congo mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) itsinze iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Léopards) mu mukino wa Gicuti.

Amavubi yabanje mu kibuga
Amavubi yabanje mu kibuga

Ni umukino wa gicuti wabereye kuri Stade des Martyrs, uwo mukino ukaba warangiye Amavubi atsinze ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2.

Uwo mukino wakinwe mu rwego rwo gufasha impande zombi kwitegura imikino
ayo makipe afite yo gushaka itike ya CHAN 2020 .

Mu mukino urangiye ari ibitego 3 by’Amavubi kuri 2 by’Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe ya Congo ni yo yafunguye amazamu ariko Amavubi ahita yishyura.

Ava Dongo, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 42, Manzi Thierry yishyurira Amavubi ku munota wa 45.

Mu gice cya kabiri Sugira Ernest yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku munota wa 59 hashize iminota 3 gusa Nsabimana Eric Zidane atsinda igitego cya gatatu.

Ikipe y’igihugu ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yakinnye ishaka kwishyura kugira ngo yirinde gutsindirwa imbere y’abafana yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Beya Joël ku munota wa 86 .

Umukino urangiye Amavubi yegukanye intsinzi ku bitego 3 kuri 2.

Gutsindwa uyu mukino birongerera igitutu ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo gukina n’ikipe y’igihugu ya Santrafurika.

Uyu wari umukino wa mbere umutoza Christian Nsengi Biembi yari atoje nyuma yo gusimbura Florent Ibenge wafashije iyi kipe kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Ku ruhande rw’Amavubi bakomeje urugendo rutegura umukino bazakinamo na Ethiopia mu rwego rwo gushaka tike ya CHAN 2020.

Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 22 Nzeri 2019. Ikipe izitwara neza ku mukino ubanza n’uwo kwishyura izahita ikatisha itike yo gukina igikombe cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun.

U Rwanda rwari ruherutse kubona intsinzi imbere ya Seychelles rwasezereye mu cyiciro cy’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2022 ku giteranyo cy’ibitego 10 ku busa ku mikino yombi.

Andi mafoto yaranze umukino:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KIGALI TODAY MURI ABAMBERE KUTUGEZAHO AMAKURU YIZEWE

HABUWIZE JUVENAL yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka