MINAGRI irasaba aborora amafi kwigengesera kubera icyorezo cyayadutsemo
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iramenyesha abantu bose by’umwihariko aborozi b’amafi n’abarobyi ko hari icyorezo cy’indwara y’amafi cyitwa “Tilapia Lake Virus Disease” cyagaragaye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwinjira mu Rwanda, Minisiteri iramenyesha ko ihagaritse iyinjizwa mu Rwanda ry’abana b’amafi y’ubwoko bwa Tilapia. Ukeneye kwinjiza abana b’ubundi bwoko bw’amafi azajya asaba uruhushya rwihariye rutangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko uzafatwa yinjiza amafi mazima atabifitiye uruhushya rwihariye azahanwa hakurikijwe itegeko rigenga uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi, ndetse n’itegeko rigenga gukumira no kurwanya indwara z’amatungo mu Rwanda.
Itangazo rya MINAGRI riravuga ko aborozi b’amafi bose basabwa gushyiraho ingamba zo gukumira iyo ndwara birinda gutera abana b’amafi batazi aho bakomotse, kwirinda guhererekanya ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi, gukomeza kwita ku isuku y’aho bororera no kwita ku bimenyetso bikurikira:
Gupfa gukabije kw’amafi menshi mu kiyaga cyangwa mu bworozi (ibyuzi na kareremba),
Kwita ku bimenyetso bikurikira bigaragara ku mafi yipfushije : Kugaragaza ibiziga by’amaraso ku mubiri w’amafi, guturumbuka amaso, no kuvaho uruhu.

MINAGRI ivuga ko igihe hagaragaye kimwe muri ibi bimenyetso, aborozi b’amafi cyangwa abarobyi, basabwe kubimenyesha inzego zishinzwe ubworozi zibari hafi cyangwa bagahamagara umukozi ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri MINAGRI kuri telefoni zikurikira: 0788854562 / 0738854562.
Ohereza igitekerezo
|
Umva ubwo bwenge mbese. Gupfa ni rimwe? niba ushaka kwiyahura uzayarye ntaho uzaba utaniye n’abijugunya mu miturirwa cyangwa bakimanika
ntibisanze! gupfa nirimwe barek abantu bihahr.