Guhagarika kwinjiza abana b’amafi mu Rwanda ntibizagabanya umusaruro - MINAGRI

Mukasekuru Mathilda, umukozi wa Minisitere y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubworozi bw’amafi yatangarije Kigali Today ko guhagarika iyinjizwa mu Rwanda ry’abana b’amafi y’ubwoko bwa Tilapia nta ngaruka bizagira kuko hari amaturagiro y’aya mafi mu Rwanda ahagije.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu itangazo yatangaje ko hari icyorezo cy’indwara y’amafi ‘Tilapia Lake Virus Disease’, cyagaragaye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi mu kwirinda ko icyo cyorezo cyakwinjira mu Rwanda yahagaritse iyinjizwa mu Rwanda ry’abana b’amafi y’ubwoko bwa Tilapia.

Mukasekuru Mathilda avuga ko hari amaturagiro ahagije y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ariko hari n’aborozi bafite amaturagiro kandi azajya akoreshwa ku bashaka amafi.

Yagize ati “RAB irazifite kandi irateganya kuzongera kandi n’abo borozi baracyazifite, ubu hari umusaruro mwiza, hari amaturagiro atatu manini nandi umunani matoya, ariko tuzakomeza kuyakurikirana adata ubuziranenge, nta kibazo cyo kubura amafi yo korora”.

Ndahayo Joseph, ukuriye abarobyi b’amafi mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko niba ubuyobozi bwahagaritse abana b’amafi baturuka hanze y’igihugu kubera ikibazo babonye abona nta kibazo kuko basanzwe bafite amaturagiro bakuramo abana b’amafi.

Ati “Ntabwo bizaba ikibazo kuko dufite ahandi twakura abana b’amafi, RAB yagiye itwegereza amaturagiro, ahitwa Kigembe, Nyanza na Bugarama hari amaturagiro, kuba Leta yabonye kwinjiza abana b’amafi byatera ikibazo ntitubibonamo imbogamizi”.

Ndahayo avuga ko uku guhagarika abana b’amafi bizatuma igiciro cy’amafi kiyongera kuko hari amafi mu kiyaga cya Kivu, hakaba n’asanzwe azakomeza kororwa.

Mukasekuru na we amara impungenge Abanyarwanda ko batahagaritse icuruzwa ry’amafi ahubwo bahagaritse iyinjizwa ry’abana b’amafi ya tilapia.

Ati “Ntitwahagaritse amafi asanzwe acuruzwa, ahubwo twahagaritse abana b’amafi ya tilapia kandi hari amaturagiro ku buryo umusaruro uzakomeza kuboneka”.

Itangazo rya MINAGRI riravuga ko aborozi b’amafi bose basabwa gushyiraho ingamba zo gukumira iyo ndwara birinda gutera abana b’amafi batazi aho yakomotse, kwirinda guhererekanya ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi, gukomeza kwita ku isuku y’aho bororera no kwita ku bimenyetso, birimo gupfa gukabije kw’amafi menshi mu kiyaga cyangwa mu bworozi (ibyuzi na kareremba).

Aborozi kandi basabwa kwita ku bimenyetso bigaragara ku mafi yipfushije, birimo kugaragaza ibiziga by’amaraso ku mubiri w’amafi, guturumbuka amaso, no kuvaho uruhu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba mu Rwanda hari gahunda nziza yo kwiteza imbere mu nyarwanda kuki bataha amahirwe kubantu bose ntibahe amahirwe abakomeye gusa.urugero: uraba ufite igishoro cyo kuba watangira umushinga w’ubucuruzi buciriritse buryanye nigishoro ufite wasanga aho ugiye gukorera hari abakubanje bahita bakubwira ko hari afite isoko mu tubarize abakuru babishinze none twe bo hasi tuzatera imbere ute?

Ni twa samuel yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka