Masai Ujiri yahishuye aho igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena cyavuye

Umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya Basketball muri America (NBA) akaba n’uwashinze Umuryango wa Giants of Africa Masai Ujiri yahishuye aho igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena cyavuye.

Iki gitekerezo yagitangaje Ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020 muri Kigali Arena ubwo hamurikwagwa iserukiramuco rya Giants of Africa rizaba ku nshuro ya mbere, rikabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 kugeza tariki 22 Kanama 2020.

Perezida Kagame na Ujili Masai ubu barishimira ko u Rwanda rufite inyubako ijyanye n'igihe ya Kigali Arena
Perezida Kagame na Ujili Masai ubu barishimira ko u Rwanda rufite inyubako ijyanye n’igihe ya Kigali Arena

Mu kiganiro yatanze yagize ati "Mu myaka ishize twatumiye Perezida Kagame mu mukino w’abahize abandi (All Star Games) wabereye Toronto, yaraje aradusuhuza , areba abarushanwaga gutera denke (Dunk Contestants) ndetse n’umukino w’abahize abandi (All star games).

Yakomeje agira ati "Perezida Kagame yarebye umukino yicaye muri Arena, yarambajije ati ni iki byasaba kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Africa? Mu Rwanda? murebe hano twicaye , nagombaga kuvuga iyi nkuru nyakubahwa Perezida”

Ujili Masai Umuyobozi wa Toronto Raptors
Ujili Masai Umuyobozi wa Toronto Raptors

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri yagize ati "Reka mbanze nshimire Masai, ndishimye cyane kuko uvuze iyo nkuru ya Kigali Arena tuyifite, iyo tuza kuba tutayifite sinari kwemera ko uyivuga”.

Kigali Arena yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame tariki ya 09 Kanama 2019, Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu hagati y’ibihumbi 8,000 n’10,000 bicaye neza.

Perezida Kagame nawe yashimiye Masai Ujili
Perezida Kagame nawe yashimiye Masai Ujili

Mu bikorwa by’imikino imaze kwakira harimo imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball 2018/2019, All star Games, Ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League.

Imikino itegerejwe kubera muri iyi nyubako, izakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League tariki ya 29 kugeza 31 Gicurasi 2020 aho amakipe 4 azahurira mu Rwanda. Kuva tariki ya 16 kugeza 22 Kanama 2020 izakira Iserukiramuco rya Giants of Africa aho ibihugu 11 bizahurira mu Rwanda, ibyo bihugu ni u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo, Somalia, South Sudan, Nigeria, Senegal, Mali, Cameroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka