Umunyamakuru Rusakara yakoze ubukwe (Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, umunyamakuru wa Kigali Today, akaba n’umuhanzi Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.

Rusakara na Uhiriwe bakoze ubukwe
Rusakara na Uhiriwe bakoze ubukwe

Ni ibirori byabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahabanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakaza gukurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi, na cyane ko uyu munyamakuru Rusakara akunzwe n’abantu benshi.

Gusezerana imbere y’amategeko byo byabaye mu minsi mike ishize.

Dore amwe mu mafoto y’ubukwe bwa Rusakara na Uhiriwe:

MU gitondo Rusakara n'abamuherekeje bazindutse bajya gusaba umugeni
MU gitondo Rusakara n’abamuherekeje bazindutse bajya gusaba umugeni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

urogo ruhire , ubuc nkaba batangiye kutwigisha ibibi byogushyingirwa barashaka kugera kuki koko?

alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ukwezi kwiza Kwa Niki.

Nshimyimana Theoneste yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

rusakara turamweMEra cyane imana izamuhe umu gi sha azabyare aheke murakoze?

nkurunziza varens yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Muzabyare muheke nshuti nziza munyamakuru dukunda turi benshi imana igushyigukire byumwihariko urugo ruhire

Tuyizere Gilbert yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Muzabyare muheke nshuti nziza munyamakuru dukunda turi benshi imana igushyigukire byumwihariko urugo ruhire

Tuyizere Gilbert yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Gukora ubukwe! Mu kinyarwanda cyiza baravuga bati:"Umunyamakuru Rusakara yarongoye"! Bakora ubukwe bate? Ni nka bimwe byateye byo kwita umugore ngo ni umufasha. Kwita umuntu umugore si ukumutuka. Ahubwo kumwita umufasha ni ukumupfobya. Umufasha ni umuyede (aide-maçon)

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Karibu mu muryango w abagabo turabakiriye imana ibahe amahoro n umugisha mudushyirireho n ifoto zo murusengero muraba mukoze

Bikabyo original yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Karibu mu muryango w abagabo turabakiriye imana ibahe amahoro n umugisha mudushyirireho n ifoto zo murusengero muraba mukoze

Bikabyo original yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Ngo basezeranye imbere y’Imana?Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?
Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.

munyemana yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Uravuga ukuri ndagushyikiye, abo ni ba Sanibarate bo muri bible

nteziryayo moise yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

nyirantyoza bamutumye imegeri azana intyabire. Rusakara Imana iguhe umugisha ikurinde inyatsi zose iyo ziva zikagera, ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe. erega uwagutera urushyi mu musaya umwe wamuha n’undi ngo awukubite. Ubwenge Imana yahaye muntu ni bwo butuma dukora ibinoze nko gusezerana ubona.

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka