Bukuru na Gahungu ntibari ku rutonde rw’abakinnyi Mashami ajyanye muri Cameroun

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje muri Cameroun aho igiye gukina umukino wa gicuti na Cameroun wo gutegura CHAN, ikaba ijyanye abakinnyi 26.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yafashe rutemikirere yerekeza muri Cameroun, aho igomba gukina umukino wa gicuti na Cameroun ku wa Mbere tariki 24/02/2020, umukino uzabera i Yaounde muri Cameroun.

Amavubi afite umukino wa gicuti na Cameroun
Amavubi afite umukino wa gicuti na Cameroun

Mu bakinnyi 28 umutoza yari yahamagaye, abakinnyi 26 ni bo umutoza yajyanye muri Cameroun, hakaba hasigaye abakinnyi babiri ari bo Bukuru Christophe wa APR FC, ndetse n’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’Amavubi izongera gukina undi mukino wa gicuti na Congo Brazzaville i Kigali tariki 28/02/2020, uyu nawo ukaba uri mu rwego rwo gutegura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

Urutonde rw’abakinnyi berekeje muri Cameroun

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kwizera Olivier (Gasogi United).

Abakina inyuma: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports) na Iradukunda Eric (Rayon Sports).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier (APR FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Kiyovu Sports), Nsabimana Eric (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyonzima Ally (Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio (Police FC).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Mukura VS), Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Osée (Police FC) na Mico Justin (Police FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka