Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Nishimwe Naomie wari wambaye nomero 31 muri iri rushanwa, ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 atsinze bagenzi be bari bahatanye, asimbura Nimwiza Meghan wari uryambaye mu mwaka wa 2019.

Nishimwe Naomie ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 (Photo:Internet)
Nishimwe Naomie ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 (Photo:Internet)

Nishimwe wambitswe iri kamba aserukiye Umujyi wa Kigali, agomba gushyira mu bikorwa umushinga ujyanye no kurwanya kanseri y’ibere mu Rwanda, ari na wo wamuhesheje amanota yo kwegukana ikamba nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 10 bajya mu cyiciro cya nyuma.

Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nyuma y’inkuru zamuvuzweho ko ashobora kuba yaraje mu irushanwa ashyigikiwe n’umwe mu baterankunga bakomeye b’irushanwa, ndetse bishyira igitutu kuri iki kigo hamwe n’abategura irushanwa.

Mbere yo guhitamo utoranywamo Miss Rwanda ndetse n’ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 10 bahatana mu cyiciro cya nyuma, hagendewe ku bunararibonye bw’akanama nkemurampaka, nyuma yo kumva ibisubizo byatanzwe n’aba bakobwa ku bibazo bitandukanye babazwaga.

Buri mukobwa yabazwaga ikibazo kimwe gusa, akagisubiza mu minota hagati y’ibiri n’itatu.

Abakobwa 10 babajye gutoranywa ni:

Abakobwa 10 babanje gutoranywa (Photo:TNT)
Abakobwa 10 babanje gutoranywa (Photo:TNT)

Nishimwe Naomie (No 31), Umutesi Denise (No 43), Ingabire Gaudence (No 8), Umwiza Phionah (No 47), Mutegwantebe Chanice (No 27), Irasubiza Alliance (No 11), Teta Ndenga Nicole (No ,35) Musana Teta Hense (No 26), Umuratwa Anitha (No 42) na Akaliza Hope (No 1).

Ni bo batowemo nyampinga hamwe n’ibisonga bye, bitabujije ko mu bandi icyenda bari basigaye bashoboraga gutoranywamo nka Miss Popularity, cyangwa umukobwa uzi kwifotoza kimwe na nyampinga w’umurage.

Aba 10 batoranyijwe, babazwaga ku bijyanye n’imishinga yabo, n’uburyo bazayishyira mu bikorwa.

Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020 (Photo:TNT)
Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020 (Photo:TNT)

Nishimwe agiye kumara umwaka ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda buri kwezi, ahabwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Suift n’amavuta yayo.

Azahabwa umwaka wose akoresha imisatsi n’inzara, anambikwa imyenda y’ibirori ku buntu mu gihe akeneye amakanzu.

Azahabwa serivisi za banki umwaka wose ahabwe ubwishingizi bwo kwivuza umwaka wose, gusohokera muri resitora umwaka wose kimwe no kuryama mu cyumba cya hoteli yabakiriye mu mwiherero.

Azarihirwa ikiruhuko mu Mujyi wa Dubai n’itike y’indege anishyurirwe ibijyanye n’urwo rugendo byose n’ibindi byinshi bitandukanye birimo no guhabwa imyenda ya Siporo igihe ayikeneye mu gihe cy’umwaka wose.

Igisonga cya mbere ni Umwiza Phiona wahembwe 1,200,000Frw, mu gihe Umutesi Denise yagizwe igisonga cya kabiri yahembwe 1,200,000Frw, bombi bakazahabwa icyumba cya hoteli umunsi umwe buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu bari kumwe n’umuryango wabo.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2020 byitabiriwe na ba Miss bo muri bimwe mu bihugu bya Afurika (Photo:Internet)
Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2020 byitabiriwe na ba Miss bo muri bimwe mu bihugu bya Afurika (Photo:Internet)

Irasubiza Alliance yahawe ikamba ry’uwakunzwe na benshi (Miss Popularity) anahembwa 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwe guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba.

Nishimwe Naomi kandi yahawe ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza (Miss Photogenic) umukobwa wifotoza akaberwa n’amafoto, yagenewe igihembo cya 1,200,000Frw.

Teta Ndenga Nicole, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), Umwiza Phiona yagizwe nyampinga wabanye neza na bagenzi be (Miss Congeniality).

Miss Nishimwe Naomie (hagati) n'ibisonga bye (Photo:TNT)
Miss Nishimwe Naomie (hagati) n’ibisonga bye (Photo:TNT)

Nishimwe Naomie abaye Miss Rwanda wa karindwi wambitswe ikamba mu marushanwa yateguwe na Rwanda Inspiration Back Up, akaba na Miss wa 10 muri ba Miss bose babayeho biswe izina rya “Miss Rwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kbs naomi twari tumushyigikiye .arabikwiye kuba nyampinga w’u Rwanda 2o2o. tumuri inyuma

adeline yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

turi mu gahinda namwe mukabyina? #justiceforkizito

Justy yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka