Nta munyeshuri uzongera kwimuka adafite amanota ahagije - MINEDUC

Nyuma y’uko hatangajwe imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amabwiriza mashya agenga kwimura, gusibiza, kwirukana ndetse no guhindurira ishuri abanyeshuri mu byiciro binyuranye.

Imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru yatangajwe kuwa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020, igaragaramo umwanzuro uvuga ko bidakwiriye kwimura abanyeshuri badafite amanota ahagije.

Nyuma y’iyo myanzuro, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura, yandikiye abayobozi b’uturere twose, abasaba gutangira gukurikiza amabwiriza mashya agenga uburyo bwo kwimura abanyeshuri, kubasibiza, kubirukana ndetse no kubahindurira ishuri.

Muri ayo mabwiriza, hagaragaramo ko hagiye gushyirwaho akanama gashinzwe kwimura,gusibiza no kwirukana abanyeshuri ndetse bakanagaragaza uburyo bizajya bikorwamo hashingiwe ku byiciro abanyeshuri bigamo.

Mu ibaruwa Minisitiri Mutimura yandikiye abyobozi b’uturere, yagize ati “Nshingiye ku mabwiriza agenga kwimura,gusibiza,kwirukanwa no guhindurirwa ikigo ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 21 Gashyantare 2020,ndasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhagarika imigirire yo kwimura abanyeshuri badafite amanota abemerera kwimuka ahubwo bagashyirwa ingufu mu buryo bwo kwimura abanyeshuri babifitiye ubushobozi hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi ku nzego zose z’imyigire”.

Umwanzuro wa 10 w’umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ugira ti "Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Nigisha P6 kubagenzura byaranze kubera ubwinshi bwabo gusa birakaze. Abayobozi bo hasi ntibabyitayeho. Abana 122 koko bibaho muri Leta y’u RWANDA.si ukwugisha ahubwo ni ugucunga umutekano batuza ukamera nkusoma misa. Nimutabare. Ngara/Bumbogo/Gasabo district

Felix Munyabuhoro yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

uyu mwanzuro wo guhagarika promotion automatic Ni wo 100%. gusa uzakaza ikibazo cy’ubucukike bw’abana kuko nubusanzwe byari bihari! njye aho nigisha za s1 zihera kuri A mpaka kuri G Kandi harimo abana za 75 buri cyumba! wenda hasibiye abana 100[nabo ni bake ukurikije urwego baje secondaire bariho] abari p6 bazaza 2021 bafata ibyumba hafi 10 kimwe kirimo abana 80

Cyiza yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Rwose bisubire uko byahoze kera muri 2003 kugeza 2006 nibwo umunyeshuri yimukaga ar’uko abanje gukora ikizamini kimujyana mu mwaka ukurikiyeho Kandi cyakorwaga muntangiriro z’umwaka bavuye mubiruhuko birebire,ibitekerezo kiziye igihe.

Bernard Ikuzwe yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Rwose bisubire uko byahoze kera muri 2003 kugeza 2006 nibwo umunyeshuri yimukaga ar’uko abanje gukora ikizamini kimujyana mu mwaka ukurikiyeho Kandi cyakorwaga muntangiriro z’umwaka bavuye mubiruhuko birebire,ibitekerezo kiziye igihe.

Bernard Ikuzwe yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Rwose bisubire uko byahoze kera muri 2003 kugeza 2006 nibwo umunyeshuri yimukaga ar’uko abanje gukora ikizamini kimujyana mu mwaka ukurikiyeho Kandi cyakorwaga muntangiriro z’umwaka bavuye mubiruhuko birebire,ibitekerezo kiziye igihe.

Bernard Ikuzwe yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Nyakubahwa Minister, uyu mwanzuro muwukomeze kuko watuma abana bumva ko ishuri rifite agaciro ntibongere kwirara ahubwo bakiga bagamije gutsinda. Turagushigikiye cyane rwose. Nari nsigaye mbabazwa no kubona hari umwana urangiza amashuri abanza atazi amazina ye. Hari n’abarangiza amashuri yisumbuye nta rurimi na rumwe bazi nta n’ibaruwa bakwandika. Iyi nyambwe ntisubire inyuma.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Rwose nibyiza kwimura umwana ufite icyo yimukanye

Umuntu asigaye arangiza secondary school uganga ntazi Nina yarize kubera gupfa kwimura

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Twebwe turambiwe discuru zidafite icyo zifasha abanyarwanda,uyu ubivuga uyumunsi urebye imyaka amaze akora muburezi, awasanga afite uburambe muriyo ministeri, uyumunsi nibwo amenye ko bahemutse, gufata umwana watsinzwe ukamwimura uba wumva azavamo iki? Ibi nabyo kubyumva bisaba ubwenge ubu dufite generation zirenga 5 zarangije zitazi nokwandika, baraduhemukira cyane, nibintu bibabaje

Furaha Christopher yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Bari barabyangije rwose. Bije bitinze. S1 hari abatazi kwandika amazina yabo

Aime yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Uyu mwanzuro turawushyigikiye kuko wasanga amanota yumunyeshuri arutwa numwanya yabaye urugero akaba usa 20/40 akagira amanota 15%

Evariste Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Bsr ok ibyonukuri peee kuko bizatuma abanyeshuri bigana umuhate

Maniriho frodouard yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Ako kanama kazaba gashinzwe kwimura,gusibiza, nibindi nakicyi kandi nkuko byahoze umuntu asibizwa cg akimurwa namanota yabonye, nge numva bihagije ko ministeri yashyiraho amanota bazafatiraho. Ibyo byamanama menshi nibwira ko aribyo bituma hatabaho stability mu burezi bituma abiga babihomberamo bitari kurwgo rwimbere mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo

Njye nshimiye cyane uyu mwanzuro ariko uko uzashyirwa mu bikorwa nabyo nikindi.twasaba ko nabyo byazaba bishimishije

Innocent S yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Nibyo koko kwimura umunyeshuli. Udafite nibura 50% ni uguhohotera ejo hazaza, ariko nanone hatekerezwe ku ngaruka zishobora kuvuka nyuma y’uyu mwanzuro:
Urabona ko umuco wa promotion automatique wari warahawe intebe, bivuze ko muri uyu mwaka wa 2020 hazasibira nibura 3/4 by’abanyeshuli bose kubera ko nta manota yo kwimuka bazaba bafite.

Mu cyongereza baravuga ngo " the impossible is possible "
Kugira ngo iki cyemezo kizatange umusaruro n’uko inzego z’ibanze zabigiramo uruhare, dropout ibaho ikarandurwa bahereye mu midugudu, ndetse no gusiba kw’abana bikarwanywa Ku kigero gifatika, hanyuma kandi REG bakayihwitura ikageza umuriro kuri buri kigo cy’amashuli mu rwego rwo kugira ngo CBC(Competence Based Curriculum) ishyirwe mu bikorwa hatabayeho kumwamwanya umuntu yirwanaho gusa,
Ikindi cyakwihutishwa, n’uko abalimu bazajya babonera ku gihe umushahara wabo kugira ngo babe motivated.
Turashima cyane uko umwalimu ari kugenda yongezwa, kuko biragaragara ko bizagera muri 2035 hari umusaruro nyawo w’ibyishimo uzaba ugaragara.

Izo ni recommendations zange, otherwise ibyumba by’amashuli ndetse n’abalimu bazabura kubera ubwinshi bw’abazasibira.

Modeste Ngezenubwo yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka