Umunya-Ethiopia Hailemichael Kinfe ni we wegukanye agace Kigali-Huye

Saa yine zuzuye nibwo abakinnyi 79 bari bahagurutse mu mujyi wa Kigali rwagati ku nyubako ya MIC, berekeza i Huye ku ntera ya Kilometero 120.5.

Bamaze kugenda kilometero 15, abakinnyi biganjemo abanyarwanda batangiye kugerageza gucika abandi ariko bagahita babagarura.

Kuri Kilometero 21 mu bice bya Kamonyi, abakinnyi batatu Manizabayo Eric, Byukusenge Patrick na Mugisha Moise baje guhita bacika abandi aho basigaga abandi amasegonda 19.

Ubwo bavaga ku Kamonyi basatira Musambira, imbere hari Samuel Mugisha (Rwanda), Tesfom (Erythrée), Avila (Israel), Jurado (Terengganu) na Buru (Ethiopie).

Nyuma yaho abayoboye isiganwa baje kuba 10 ari bo Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier ba Benediction, Mugisha Moise (SACA), Yemane (Erythrée), Mugisha Samuel wa Team Rwanda, Tesfom (Erythrée), Avila (Israel), Jurado (Terengganu) na Buru Temesgen (Ethiopie).

Aba n’ubwo bari bashyizemo amasegonda 20, igikundi cy’inyuma (Peloton) cyaje kubagarura nta mwanya munini bayoboye isiganwa.

Bageze i Kivumu basatira umujyi wa Muhanga, abandi bakinnyi batanu bari imbere ari bo Nsengimana Jean Bosco (Rwanda), Yemane (Erythrée), Manizabayo (Benediction), Moise Mugisha (Skol).

Aba bakinnyi bakomeje kuyobora isiganwa, aho bageze mu Byimana bamaze gushyiramo ikinyuranyo cyiminota ine, gusa guhera mu Ruhango ikinyuranyo cyatangiye kugenda kigabanuka.

Aba bakinnyi ubwo bajyaga kugera mu bice bya Save, igikundi cy’inyuma cyaje gufata abari imbere batangira kugendera hamwe, bageze ku ngoro ndangamurage y’u Rwanda iri Huye, Munyanze Didier yagerageje gucika abandi ngo abe yasoza ari uwa mbere, ariko ntibyamukundira kuko umunya-Ethiopia yaje gutanga abandi bose kwambuka umurongo.

Mulu Hailemichael Kinfe yegukanye agace ka Kigali - Huye
Mulu Hailemichael Kinfe yegukanye agace ka Kigali - Huye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka