Amerika nta yandi mahitamo, igomba kubyemera - Iran ntiva ku izima mu gutunga Nikeleyeri
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kitazigera kiyambura uburenganzira gifite bwo kwihaza kuri uranium, ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta yandi mahitamo zigomba kuzabyemera.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga kuri politiki y’ifaranga, yanyuze ku bitangazamakuru bya Leta.
Perezida Pezeshkian yavuze ko gahunda ya Iran ijyanye n’ingufu za Nikeleyeri izakomeza uko iri, anagaragaza ko ari uburenganzira bw’Igihugu gihabwa n’amategeko mpuzamahanga, nubwo hakomeje kwiyongera igitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Ibi bije mu gihe mu Busuwisi ku buhuza bwa Qatar, hari kubera ibiganiro hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikibazo cy’ikorwa ry’intwaro za Nikeleyeri kiri mu by’ingenzi bikomeje kugibwaho impaka.
Iran ishimangira ko gahunda yayo yo kwihaza ku butare bwa uranium igamije amahoro n’iterambere, ariko ibihugu bimwe bikomeje kugaragaza impungenge ko ishobora kuyifashisha mu gukora intwaro za kirimbuzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|