Abagabo babiri bafatanywe udupfunyika 29 twa Mayirungi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abagabo babiri bo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bafite ikiyobabwenge cya mayirungi.

Mayirungi ba igizwe ahanini n'amababi (Photo:Internet)
Mayirungi ba igizwe ahanini n’amababi (Photo:Internet)

Abafashwe ni uwitwa Abayisenga Mussa w’imyaka 25 y’amavuko na Dushimiyimana Jean Marie w’imyaka 29 bafatiwe mu cyuho bafite udupfunyika 29 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi.

Amakuru ari ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko abo bagabo bafatiwe mu Kagari ka Marembo, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, yavuze ko Dushimiyimana na Abayisenga bafashwe nyuma yo kubasangana ikiyobyabwenge cya mayirungi barimo kukinywa.

Yagize ati “Biturutse ku makuru y’abaturage twamenye ko Abayisenga na Dushimiyimana bakoresha ikiyobyabwenge cya mayirungi, ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryateguye igikorwa cyo kubafata ni bwo babafatanaga udupfunyika 29”.

CIP Umutesi avuga ko mayirungi ari ikiyobyabwenge kidakunze kugaragara cyane mu Rwanda nk ’urumogi, akavuga ko ibikorwa byo kuyirwanya bidatandukana n’ibisanzwe bikorwa iyo harwanywa ibiyobyabwenge.

Mayirungi ikaba ari ikiyobyabwenge kigizwe cyane n’amababi kandi kikaba kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abagikoresha.

Mu mwaka w’1980, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryagaragaje ko mayirungi igira ingaruka mbi ku mitekerereze n’imikorere y’umubiri w’uyikoresha.

Ibigize Ikiyobyabwenge cya mayirungi bishobora gukururira ugikoresha inkurikizi ku buzima bwe zirimo kuba yahura n’indwara z’amenyo na kanseri yo ku munwa, indwara y’umutima cyangwa umwijima, kubura ibitotsi no kugabanuka k’ubushake bwo kurya.

Itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye birimo na mayirungi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka