MINEDUC ivuga ko amakosa ya Munyakazi atahungabanyije amanota yatangajwe kuri uyu wa mbere

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko ruswa yavuzwe ko ari yo yateye Dr. Isaac Munyakazi kwegura, ngo itagize uruhare mu ireme ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe kuri uyu wa mbere.

Minisitiri w'Uburezi agenera igihembo cya Mudasobwa uwitwa Mpano Hervé Raymond, umwe mu babonye amanota ya mbere asoza amashuri yisumbuye
Minisitiri w’Uburezi agenera igihembo cya Mudasobwa uwitwa Mpano Hervé Raymond, umwe mu babonye amanota ya mbere asoza amashuri yisumbuye

Dr Isaac Munyakazi yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, akaba aherutse kwegura ku mirimo ye ku itariki 06 Gashyantare 2020, ndetse akaba yarajyanye n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yishimiye kuba umubare w’abana batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri 2019 wariyongereye ukangana na 41, 944 mu gihe mu mwaka wa 2018 ngo hatsinze abana 37,184.

Abanyeshuri barangije ibijyanye n’ubumenyi rusange batsinze ku mpuzandengo y’amanota 89.50% mu gihe abarangije imyuga n’ubumenyingiro batsinze ku mpuzandengo y’amanota 91% ugereranyije n’ikigero cya 95% batsindiyeho mu mwaka wa 2018.

Mu mashuri yagize abana barenze umwe baje mu ba mbere hari irya Cornerstone Leadership Academy, Petit Seminaire Ndera, GS St Aloys Rwamagana na E Sc Byimana, ariko nayo ntabwo yagize abarenze babiri.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irenée Ndayambaje ashyikiriza Minisitiri w'Uburezi amanota y'abarangije amashuri yisumbuye
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irenée Ndayambaje ashyikiriza Minisitiri w’Uburezi amanota y’abarangije amashuri yisumbuye

Minisitiri Dr Eugene Mutimura yavuze ko nta mashuri yashyizwe mu byiciro kugira ngo bikurure ababyeyi n’abanyeshuri kuyakunda kurusha ayandi.

Ishyirwa mu byiciro ry’amashuri ni ryo ryagarutsweho n’abantu batandukanye ko ryarimo ruswa, ndetse bikaba byaratumye uwari Umunyamabanga wa Leta, Dr Isaac Munyakazi yegura.

Nyuma yo gutangaza amanota y’abarangije ayisumbuye kuri uyu wa mbere, Dr Eugene Mutimura yagize ati" nta manota yahinduwe yo kuvana ishuri ku mwanya w’100 rikaza ku mwanya wa cyenda".

"Bye kumvinaka ko hari amanota yo guhindura cyangwa gukora amakosa nk’uko yagaragaye kuri uriya muyobozi, aya ni amakosa we hamwe n’abo bafatanyije bazahanirwa".

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr James Gashumba ashyikiriza Minisitiri w'Uburezi amanota y'abarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n'imyuga
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Dr James Gashumba ashyikiriza Minisitiri w’Uburezi amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imyuga

Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro mu cyumweru gishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Dr Isaac Munyakazi yaba yarazize kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 mu bikorwa byo gushyira amashuri mu byiciro.

Mu banyeshuri bahawe ibihembo bya mudasobwa kubera kuba aba mbere mu burezi rusange, hari Mpano Hervé Raymond, Magambo Aimé Richard, Ishimwe Pacifique, Munezero Bagira Sostène, Umurerwa Djazira, Izanyibuka Yvette.

Hari na Bera Marie Ignite, Iradukunda Moise, Kagabo Emmanuel, Kwihangana Frederic, Ntivuguruzwa Enock, Teta Sheila, Cyuzuzo Martha, Nzamurambaho Jean, Ndayishimiye Gerard, Niyiyegeka Berwa Aimé Noel, Mico Sother, Niyigena Samuel.

Hari n’uwitwa Mpuhwezimana Jean Gabriel, Munezero Aimé Cedrick, Iradukunda Steven, Iriho Subira hamwe na Ishimwe Maxime.

Mu barangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(Level 5) hari Uwitonze Alex, Nsengiyumva Elias, Nsabimana Kwizera Aimé Serge, Ashimwe Anne Natacha hamwe na Igihozo Emelyne.

Ku bifuza kureba amanota babonye bakoresheje internet bajya ku rubuga rwa REB bagakanda ahanditse ’View exam results’ bagakurikiza amabwiriza.

Ababireba kuri mesaje bandika ijambo S6 bagakurizaho inomero iranga umukandida(nta mwanya bashyira hagati), bakohereza kuri 4891.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka