Abacuruzi bagiye kongera kungukira amamiliyoni muri Tour du Rwanda
Uwitwa Benoit Munyankindi wabaye muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), arahamagarira abifuza gucuruza ibintu byabo kubishyira hafi, kuko amarushanwa ngarukamwaka ya Tour du Rwanda yegereje.

Aya marushanwa aratangira kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare kugera ku ya 01 Werurwe 2020, aho abasiganwa ku magare baturutse hirya no hino ku isi barenga 100 bazaba baherekejwe n’abagera ku 1,500 bashinzwe kubafasha cyangwa gucuruza ibintu na serivisi.
Munyankindi avuga ko hari amafaranga arenga miliyoni 350 FERWACY ubwayo yishyura abacuruzi batandukanye, ariko ko hari andi madolari n’amanyarwanda ataramenyekana umubare agurwa ibintu na serivisi by’u Rwanda.
Munyankindi agira ati “Abo bantu bose baba bagendera icyarimwe bakinjira mu mujyi bakawusohokamo, ubwo rero ubucuruzi bwo ni bwinshi, duhereye ku mahoteli.

Nka Nyagatare, Kayonza, n’ahandi ntitwajyayo kuko nta macumbi ahagije twahabona, iyo bamwe barayeyo abandi tubagarura i Kigali, hoteli zo ziba zuzuye kuko dushaka n’ibyumba tukabibura”.
Avuga ko mu bacuruzi bungukira kuri iyi mikino izenguruka mu gihugu hose ari abafite utubari, abafite ibiribwa byokeje cyangwa bitetse, ikawa n’icyayi ngo bikaba bikundwa n’abanyamahanga cyane.
Munyankindi agira ati “Iyo tugezeyo usanga mu tubari ibitaramo bihita bivuka kandi inzoga zikagurwa cyane, iyo bagiye guhaguruka bagenda, usanga bagura ikawa, icyayi n’urusenda cyane cyane bariya banyamahanga.
Usanga n’iyo bageze iwabo baduhamagara bakatubwira bati ‘mutwoherereze kuri bya bindi’, inyama zo ziba zashize urumva ahantu hari abantu 1,000, aho abantu basoreza urugendo usanga botsa za ‘brochettes’ n’ibigori, haba hari amaresitora acuruza ibyo kurya bipfunyikwa byitwa ‘take away’ kandi bikagurwa cyane.
Amafaranga asigara mu gihugu ntabwo aba ari munsi ya miliyoni 350, ayo akaba ari atangwa ako kanya n’ishyirahamwe (FERWACY) gusa, ariko ubariye hamwe n’abandi baterankunga batanga amafaranga, ushaka wahita uyakuba”.

Akomeza agira ati “Nk’uruganda Skol rushobora kuba rwatanze nka miliyoni 100, ni ukuvuga ngo ruba rwazanye abantu benshi, ba bandi bagenda bamamaza imihanda yose basengerera abantu (inzoga), bacuruza.
Rwanda tea (icyayi cy’u Rwanda), Kipharma (icuruza imiti), Rwanda Foam icuruza imifariso (matelas), Ameki color (bacuruza amarangi), bagenda bacuruza umuhanda wose, haba hari nk’imodoka nka 40 zigenda mbere zikajyana ibicuruzwa baranguza cyangwa bacuruza kuri detaye.
Muri Tour du Rwanda abacuruzi b’u Rwanda binjiza amafaranga menshi cyane ku buryo utashobora kuvuga ngo twayabara gute”.
Munyankindi akomeza avuga ko Kigali Today yamuhaye igitekerezo azatanga muri FERWACY, cyo kuzakora isuzuma ry’amafaranga asigara mu gihugu kubera amarushanwa ya Tour du Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, hari umukozi wa Hoteli imwe mu ziri i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo uvuga ko amahoteli y’i Kigali yikubira abakiriya.
Agira ati “Iyo tubonye amahirwe nk’ariya ya Tour du Rwanda bituma hari abantu barara muri uyu mujyi kuko ubusanzwe kubona abakiriya biragoranye bitewe n’uko hano ari hafi ya Kigali.
Byaba byiza hagiye haba igice basoreza i Muhanga kugira ngo ibyo byiza bitugereho tutabireba bitambuka gusa, ahubwo bagire n’icyo basiga mu mujyi wa Muhanga”.
Bamwe mu bacuruzi bakorera aho abasiganwa ku magare bakunze gusoreza urugendo, na bo bavuga ko iyo imikino yabaye hari igihinduka mu gucuruza byinshi birushijeho, ariko ngo nta gitekerezo bari bagira cyo kubara ibyo bacuruje ngo barebe itandukaniro.

Amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku magare azazenguruka mu ntara zose z’igihugu, aho bazajya baruhukira mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rwamagana, Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye na Muhanga.
Inkuru zijyanye na: Tour du Rwanda 2020
- Abakobwa b’uburanga muri Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)
- Bafite impano mu gusiganwa ku magare ariko ngo babuze amikoro
- Tour du Rwanda uretse kubashimisha ngo iranabinjiriza
- U Rwanda rurahabwa amahirwe yo kwakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi
- RESTREPO VALENCIA Jhonatan yegukanye agace ke ka gatatu muri Tour du Rwanda (Amafoto)
- Amagare: Restrepo Valencia yegukanye akandi gace muri Tour du Rwanda
- Tour du Rwanda 2020: Ryoherwa n’amafoto y’amagare mu muhanda Rusizi-Rubavu
- Bifuza kwakira kenshi imikino ibazanira amafaranga nk’iy’amagare
- Burera: Hagiye kuba isiganwa ryo gushaka abafite impano mu mukino w’amagare
- Tour du Rwanda 2020: Huye-Rusizi ni agace k’imisozi itohagiye
- Tour du Rwanda: RESTREPO VALENCIA Jhonatan yegukanye agace Huye-Rusizi
- Tour du Rwanda 2020: Uko byari byifashe kuva i Kigali kugera i Huye (Amafoto)
- Abakinnyi 10 bitezweho kuryoshya Tour du Rwanda 2020
- Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)
- Tour du Rwanda izatwara umugabo isibe undi - FERWACY
- Aya mazina y’Abanyarwanda yaramenyekanye cyane muri Tour Du Rwanda
- Abahanzi bazasusurutsa Tour du Rwanda bamenyekanye
- Dore ibyiza ubona ku nzira ya Tour du Rwanda (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|