Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango w’aba Guide n’Abasukuti, iremeza ko kuba uwo muryango uhura n’urubyiruko runyuranye mu bihugu bya Afurika, ari kimwe mu bishobora gufasha gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ kurenga imbibe z’u Rwanda ikifashishwa no mu bindi bihugu.

Polisi yishimiye ubufatanye bw'aba Guide n'Abasukuti mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Polisi yishimiye ubufatanye bw’aba Guide n’Abasukuti mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Ni ubutumwa bwatanzwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwabaye kuwa kane tariki 20 Gashyantare 2020, bwitabirwa n’urubyiruko rw’umuryango uhuriwemo aba Guide n’Abasukuti mu Karere ka Musanze.

CIP Rugigana, yavuze ko ubwo bufatanye butegerejweho umusaruro ufatika. Agira ati “Kubera ko Abasukuti n’aba Guide bahuriye mu madini n’amatorero atandukanye, kandi bakibanda mu rubyiruko, umusaruro turawubona kuko biyemeje gutanga ubutumwa mu rundi rubyiruko”.

Gahunda ya Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z'u Rwanda
Gahunda ya Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda

Akomeza agira ati “Si urubyiruko rw’u Rwanda gusa, kuko bagira amahuriro anyuranye abahuza n’urundi rubyiruko ruturutse mu bindi bihugu cyane cyane ibya Afurika nka Kongo,Uganda, u Burundi n’ahandi. Ahubwo ubutumwa bwacu bwa Gerayo Amahoro buriho burasakara no mu bindi bihugu”.

Mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Musanze rugamije ubukangurambaga mu gukoresha neza umuhanda, urwo rubyiruko rw’aba Guide n’Abasukuti rwatangiye inyigisho zinyuranye mu modoka zitwara abagenzi mu rwego rwo kubakangurira kwirinda impanuka.

Bamwe muri urwo rubyiruko baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kurwanya impanuka biri mu nshingano zabo kandi ko gahunda ya Gerayo Amahoro biteguye kuyisakaza hose.

Umu Guide Uwineza Belise yagize ati “Aho intego zacu zihurira na gahunda ya Gerayo Amahoro, ni uko umu Guide n’Umusukuti duharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze”.

Abagenzi basabwe guharanira uburenganzira bwabo bwo kwamagana imyitwarire mibi y'umushoferi
Abagenzi basabwe guharanira uburenganzira bwabo bwo kwamagana imyitwarire mibi y’umushoferi

Arongera ati “Abagenzi batinya kubwira abashoferi ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, ariko nkatwe kubibabwira batwumva vuba. Birafasha abagenzi n’abashoferi kugenda bibuka inshingano zabo n’uburenganzira bwabo mu gihe bari mu rugendo. Ni gahunda twifuza ko igera mu bindi bihugu tubigizemo uruhare”.

Umusukuti witwa Batungwanayo Jean Marie ati “Turi mu cyumweru cyahariwe Abasukuti n’aba Guide, twatangiye ku itariki 15 Gashyantare 2020. Twakoze ibikorwa binyuranye twanga kugisoza tutavuze kuri gahunda ya Gerayo Amahoro. Twatangiye mu gitondo tujya mu bigo by’amashuri none tugeze no mu muhanda tuvuga Gerayo Amahoro”.

Akomeza agira ati “Ubundi urubyiruko ni bo bakunze guhura n’ingorane zo mu muhanda, ni bo bambuka umuhanda bambaye ecouteur mu matwi, bari gukoresha telefoni. Ni yo mpamvu tugomba kubegera tubatoza kuba imboni za Leta mu kurwanya impanuka kandi twiteguye no kubitoza bagenzi bacu baturuka mu bindi bihugu”.

Bazengurutse umujyi wa Musanze bigisha gahunda ya Gerayo Amahoro
Bazengurutse umujyi wa Musanze bigisha gahunda ya Gerayo Amahoro

Ariette Ngoroyimana ufite izina yahawe n’umuryango abamo w’aba Guide rya “La Fauvette Obéissante” akaba n’umuyobozi w’aba Guide mu Karere ka Musanze, avuga ko kuba baganirije abagenzi n’abashoferi ku ikoreshwa ry’umuhanda, ari kimwe mu bifasha abaturage kwirinda impanuka bakoresha neza umuhanda.

Mu cyumweru cyahariwe aba Gude n’Abasukuti, mu Karere ka Musanze bakoze ibikorwa by’ubukangurambaga mu kwirinda inda zidateganyijwe, kwirinda ibiyobyabwenge no kubungabunga umutekano by’umwihariko umutekano wo mu muhanda.

Uwo muyobozi w’aba Guide mu Karere ka Musanze yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza umuhanda, birinda gukoresha telefone mu gihe bari mu muhanda, ahubwo bakubahiriza amabwiriza agenga umuhanda nk’uko Polisi y’u Rwanda idahwema kubibakangurira.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka