Umurwayi n’ubwo yaba atazakira, yitabweho kandi ntahuhurwe – Papa Francis

Abaganga barasabwa kurushaho kwita ku murwayi, n’ubwo yaba arwaye indwara itazakira bakamwitaho bakamuhumuriza, bakamufasha kuzigendera neza batamuhuhuye.

Papa Francis
Papa Francis

Ubu ni bumwe mu butumwa abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bagejejweho bizihizaga umunsi w’abarwayi ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2018.

Mu butumwa bwa Papa Fransisiko basomewe n’umupadiri mu gitambo cya misa cyabimburiye ibindi bikorwa byo kwisihiza umunsi w’abarwayi, hari ahagira hati “Mu gihe musuzuma, mukingira mutanga imiti, mukora ubushakashatsi bwita ku barwayi b’ingeri zose mugomba kumenya mbere na mbere ko mubikorera umuntu, aho kumurutisha uburwayi bwe.”

Ubu butumwa bunasaba abaganga kudahuhura abarwayi barwaye indwara zidakira ahubwo bakitabwaho by’umwihariko bakanoroherezwa ububabare.

Ubwo butumwa bugira buti “Twibuke ko ubuzima ari ndakorwaho. Ni ubw’Imana yonyine. Kirazira kubuvogera, ndetse nta n’ugomba kubugenga uko yishakiye. Igihe mudashoboye kuvura umurwayi ngo akire, mushobora gukomeza kumwitaho mumukorera ibimworohereza ububabare kandi bimuhumuriza.”

Ubu butumwa bwa Papa kandi bushishikariza ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abayobozi b’ibihugu byose kwita ku byafasha n’abakene kwivuza aho kureba ubukungu gusa.

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko ubu butumwa bwabibukije ko bagomba kurushaho gutanga serivise nziza, ko n’ubwo basanzwe babyitaho, no kubyibukiranya ntacyo bitwaye.

Ati “Bajya bakoresha imvugo ngo ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Buriya n’iy’umuntu arwaye atazakira, ntugomba kubimuhisha mubiganiraho, ariko ukanamwitaho, ukamenya ububabare afite ukanagira uruhare mu kubugabanya.”

N’ubwo CHUB yizihije umunsi mpuzamahanga w’abarwayi tariki 23 Gashyantare 2020, ubundi wizihizwa ku rwego rw’isi buri mwaka tariki 11 Gashyantare. Kuwizihiza byashyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bibiriya iti; ukundemuge nziwawe nkukowikunda !Erega nubona umunu yarwaye jyuvuti none niwe ejoninge kd dushimiye papa kubutumwayatanze

NIRINGIYIMANA Jean yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ni byiza ko Paapa ashaka ko badahuhura Abarwayi (Euthanasia).Uretse ko abantu batabyumva kimwe.Benshi bavuga ko kureka umuntu agakomeza kubabara cyane nabyo ari ubugome.Bible itubuza kwica,ariko ntacyo ivuga kuli euthanasia.Icyo tugomba kuzirikana nuko mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,indwara zose zizavaho kimwe n’urupfu rwamaze abantu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga.Aho gukomeza gutinya urupfu n’indwara,Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana.Kubera ko nibutangira kuyobora isi ku mu munsi w’imperuka,buzakuramo abantu bose babi,bugasigaza abantu bashaka Imana bashyizeho umwete.Bazaba muli paradizo aho ibibazo byose bizavaho burundu.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka