Abatuye mu Gisaka bafata ururimi rw’ikirashi nk’umutungo ukomeye

Abatuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bafata ururimi rw’ikirashi nk’umutungo ukomeye, kuko rubafasha gusabana no guhahirana n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya mu buryo buboroheye.

Abatuye mu Karere ka Kirehe bavuga ko ururimi rw'ikirashi rubafasha gusabana n'abaturanyi babo bo muri Tanzaniya
Abatuye mu Karere ka Kirehe bavuga ko ururimi rw’ikirashi rubafasha gusabana n’abaturanyi babo bo muri Tanzaniya

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire wabereye mu Karere ka Kirehe kuwa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, umwe mu bagore baturiye ako gace waganiriye na Kigali Today, mu rurimi rw’ikirashi yavuze ko ari ururimi yiyumvamo nk’uko yiyumvamo Ikinyarwanda, gusa akarusho ngo ururimi rw’ikirashi rujya kuvugika nk’urunyambo, ngo rukomeje kubongerera umubano n’abaturanyi babo bo muri Tanzaniya.

Yagize ati “Ururimi rw’Ikinyarwanda ni rwiza cyane, ariko urw’Ikirashi rukaba akarusho. Uyu munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’ururimi rwacu twishimye, abana babyinnye mu rurimi rw’ikirashi abagabo babyina nk’intore nanjye mpita nsimbukiramo ndabyina biba byiza”.

Abaturage bari benshi muri ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire
Abaturage bari benshi muri ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire

Arongera ati “Akamaro k’ururimi rw’ikirashi, rutuma duhahirana n’andi mahanga cyane cyane ibihugu duhana imbibi. Nk’iyo ugiye muri Tanzaniya uzi kuvuga ikirashi, bakwakirana urugwiro bakaguha ibyo ushaka byose, ariko ugiyeyo utazi urwo rurimi ntibakumva ndetse bashobora no kuguhenda kubera kutumvikana neza”.

Muri ako gace k’Igisaka Migongo, bavuga ko n’ubwo bakunze kwivugira urwo rurimi rw’ikirashi ngo bitababuza kumvikana n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda kuko na rwo baruvuga neza nk’uko mugenzi we yakomeje abivuga.

Ati “Twe tubona ururimi rw’ikirashi ari nk’ikinyarwanda, kuko twese turi Abanyarwanda. Uvuze ikirashi ahita yumvikana n’utakizi kuko amagambo menshi arugize ari nk’ikinyarwanda. Ni ururimi rw’umuco wacu kandi ruradushimisha”.

Mu rurimi rw'ikirashi Abanyakirehe basusurukije abitabiriye ibyo birori
Mu rurimi rw’ikirashi Abanyakirehe basusurukije abitabiriye ibyo birori

Akomeza agira ati “Turifuza ko urwo rurimi rwahabwa n’umwanya mu mashuri, buri Munyarwanda wese akarumenya, kugira ngo igihugu cyacu cy’u Rwanda, tumenye indimi zunganira ikinyarwanda kandi twumvikanaho”.

Amwe mu magambo agize ikirashi, arajya gusa na y’ururimi rw’ikinyarwanda. Gusa hakaba n’amagambo urwo rurimi rwihariye.

Umugabo ni ‘omushayija’, mu gihe umugore bamwita ‘omukazi’, umukobwa ni ‘omwishiki’, ibishyimbo ni ‘ebiharage’, ihene bakayita ‘embuzi’ mu gihe inka yo bayita ‘ente’, gusuhuza umuntu umubaza amakuru ni ‘mwasibaho muta’ cyangwa ‘agandi’.

Kuba abo baturage bavuga izo ndimi shami zirimo n’ikirashi, ni byo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bampoliki Eduard, afata nk’ubukungu bukubiyemo imbaraga n’umubano. Yemeza ko, Leta ifite inshingano zo kurinda izo ndimi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yasabye abatuye mu Gisaka gukomera ku rurimi rw'ikirashi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yasabye abatuye mu Gisaka gukomera ku rurimi rw’ikirashi

Yagize ati “Izi ndimi shami zibitse ubumwe, zibitse imbaraga n’umubano w’abazikoresha. Kandi kuba indimi shami zo mu Rwanda abazikoresha bakoresha n’ikinyarwanda, dukwiye kubifata nk’ubukungu tukazirinda”.

Akomeza agira ati “Biri mu nshingano zacu rero yo kuzirinda no kubwira abazikoresha ko ibyo bakora atari bibi, kuko hari uwibwira ko kuzikoresha byakwangiza ikinyarwanda. Ni inshingano yacu yo kuzirinda kuko ni ubundi bukungu tudakwiye kwirengagiza”.

Kuba Leta yahisemo ko umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire wizihirizwa mu Karere ka Kirehe, ni bimwe mu byashimishije Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko bibongereye imbaraga zo gukomera ku muco w’ururimi rw’ikinyarwanda, byumwihariko barinda ururimi rw’ikirashi kugira ngo rudacika.

Uwo munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wizihijwe ku nshuro ya 17, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka