Museveni arakwirakwiza ibitekerezo bye asebya u Rwanda ku bibazo yatangije ubwe

Nyuma gato y’uko hasinywa amasezerano yo guhererekanya imfungwa yasinywe na Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda imbere ya Perezida wa Angola n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa Uganda yari yatangiye kuvuga amagambo yo gutesha agaciro ayo masezerano.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni (Ifoto: Internet)
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni (Ifoto: Internet)

Mu byo yavugaga harimo kwemeza nkana ko atazi amakuru y’uko hari imitwe irwanya Leta y’u Rwanda iri muri Uganda.

Perezida Museveni, ibi hamwe n’ibindi byinshi yabivugiye i Kabale ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, nyuma y’amasaha make asinye ayo masezerano, mu ijambo yagejeje ku baturage ryatangajwe n’ikinyamakuru Chimpreports gihabwa inkunga n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikari cya Uganda (CMI).

Abantu benshi baratunguwe ubwo basomaga inkuru zivuga kuri iryo jambo rya Museveni, ku munsi igitangazamakuru The New Vision cyari cyanditse inkuru ku rupapuro rwacyo rwa mbere yavugaga ko “Uganda yatesheje agaciro pasiporo y’umuturage w’u Rwanda.”

Uwo muturage ni Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bo mu mutwe w’iterabwoba (RNC) wa Kayumba Nyamwasa, wamaze igihe agendera kuri pasiporo ya Uganda nka komiseri ushinzwe dipolomasi.

Amafoto y’iyo pasiporo yahise ashyirwa kuri Twitter na konti z’Abanyarwanda, bahise bayasangiza Perezida Museveni, benshi bamwibutsa inkuru zanditswe mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize wa 2019 zavugaga ko Museveni yahuye na Mukankusi hamwe na Eugene Gasana na we wo muri RNC bagahurira mu biro by’umukuru w’igihugu biri Entebbe.

Ibyo bimenyetso bimaze kujya hanze, Museveni yaje kwemera ko yahuye na bo koko, ariko yongeraho “ko bahuye bitunguranye.”

N’ubwo bimeze gutyo Perezida Museveni aravuga ko nta kintu azi ku mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera muri Uganda. Nyuma y’uko abivuze abantu bakomeje kumuseka bavuga ko abeshya ibinyoma by’abana ari umuntu mukuru.

Ibinyoma biheruka Museveni yabivuze nyuma y’amasaha make inama ya kane yahuje abakuru b’ibihugu bine isojwe, inama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo n’umwanzuro w’uko “mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye Guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.”

N’ubwo Museveni atabyemera, Guverinoma ya Uganda izwiho kuba icumbikiye ikanafasha mu buryo bunyuranye imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uza ku isonga muri yo ni RNC, ufite ubufasha uhabwa na Guverinoma ndetse n’urwego rw’umutekano rw’icyo gihugu, utavuze ibikorwa by’ubucuruzi ukorana n’abayobozi bakomeye mu gisirikari cya Uganda barimo Gen. Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Museveni.

Iyo Museveni avuze ko atazi ibya RNC mu gihugu cye akavuga ko ari ingaruka “z’amakimbirane ari mu gisirikari cy’u Rwanda”, Abanyarwanda ntibamenya icyo gukora hagati yo kumuseka no kumurakarira.

Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko RNC kuva mu ntangiriro wari umushinga wa Museveni.

Ni umushinga yatangiye rwihishwa mu myaka ya za 90, umugambi w’igihe kirekire ukaba wari uwo gukoresha Kayumba Nyamwasa kugira ngo ahindure ubutegetsi mu Rwanda, hanyuma Museveni agakoresha Kayumba mu nyungu ze bwite. Gusa ibi ntibyashobotse, ku buryo ubwo Kayumba yatangiraga gukorwaho iperereza n’ubuyobozi bw’u Rwanda yahunze, nk’uko Karegeya yari kubigenza.

Babifashijwemo na Uganda, bombi bagiye muri Afurika y’Epfo gukomerezayo ibikorwa byabo by’iterabwoba.

Abayobozi ba RNC bakunze kumvikana mu binyamakuru no kuri radio “Itahuka” y’icengezamatwara ryabo bashoza intambara ku Rwanda.

RNC yagabye ibitero bya Gerenade mu Rwanda byahitanye abantu 17 bigakomeretsa abasaga 400 hagati ya 2010 na 2014. Iperereza ritangiye abakekwa barafashwe bavuga ko ibyo bitero biyoborerwa i Kampala.

Undi mutwe ukorera muri Uganda ni RUD-Urunana wavuye kuri FDLR, uwo na wo ukaba ukorera mu gace ka Kisoro, aho abayobozi bawo baba kandi bagafashwa mu ngendo zabo. Umwe mu bagaragara cyane mu bikorwa bya RUD-Urunana ni Philemon Mateke, umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Uganda.

Abasesenguzi bo mu karere bavuga ko iyo mitwe irwanya u Rwanda ikorera muri Uganda izagira ingaruka no ku bindi bihugu bituranye.
Nko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe iterwa inkunga na Uganda irimo FDLR n’indi yayikomotseho, RNC, FLN n’indi yibumbiye mu cyitwa P5 imaze imyaka ihungabanya umutekano w’abaturage.

Muri Uganda, inzego z’ubutasi by’umwihariko CMI zuzuyemo abo mu mutwe wa RNC. Aba barakorana umunsi ku munsi mu guhiga Abanyarwanda, kubahohotera batabwa muri yombi mu buryo budakurikije amategeko, kubafunga no kubakorera iyicarubozo.

Abanyarwanda benshi bakorewe ubwo bugome bavuga uburyo bashimuswe, bakajyanwa ahantu hatazwi kandi bagakorerwa iyicarubozo n’abantu bavuga neza Ikinyarwanda mu nyubako za CMI zikorerwamo iyicarubozo.

Iryo yicarubozo riba rigamije guhatira abo Banyarwanda kujya muri RNC nk’abarwanyi cyangwa abashinzwe gukusanya inkunga y’amafaranga n’ibikoresho.

Ku bazi neza Museveni, guhakana ko hari imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera muri Uganda yirengagije ibyo bimenyetso byose, bihuye na kamere ye nk’umuntu ubeshya ku bintu byoroshye kubeshyuza.

Amakuru ava muri Uganda avuga ko ibyo binyoma Museveni yavugiye mu Mujyi wa Kabale byatewe n’ibintu bibiri: isoni n’ikimwaro. Yari yarijeje abanya-Uganda ko afungura umupaka, ariko bitabaye akorwa n’ikimwaro, atangira gusebya u Rwanda.

Amagambo yavuze y’uko u Rwanda rubeshyera Uganda ruyishinja gucumbikira abahungabanya umutekano warwo, yayavuze agamije kwivana muri icyo kimwaro.

Abahamya babyiboneye bavuga ko Museveni ageze i Kabale, agace kazahajwe cyane n’ifungwa ry’imipaka ibikorwa by’ubucuruzi bigahagarara, hari abaturage benshi bamusabye kugira icyo akora. Bamuhataga ibibazo bavuga ngo “wavuze ko umupaka ugiye gufungurwa none ntibibaye.”

Muri gahunda ye yo gushyira amakosa ku bandi hejuru y’ibibazo yateje we ubwe, Museveni yanditse kuri Twitter ubutumwa buvuga ko yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bagezweho n’ingaruka zo gufunga umupaka wa Gatuna/Katuna, abasaba kwihangana mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye. Muri ubwo butumwa yongeyeho ko yizeye ko “ukuri kuzajya ahabona kuko Guverinoma iyobowe na NRM ishyigikiye ukuri.”

Abinyujije muri ubu butumwa, Museveni yivanyeho uruhare mu kuba imipaka yarafunzwe, imipaka mu by’ukuri itanafunze kuko u Rwanda rwahagaritse ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, ariko abanya-Uganda n’undi muntu wese (usibye Abanyarwanda) bakaba bayura kuri uwo mupaka baza cyangwa bava mu Rwanda.

U Rwanda rwavuze kenshi ko ibikorwa by’ubucuruzi ku mpande zombi bitakomeza mu gihe abantu batemerewe kugenda ku mpande zombi ngo babe bizeye umutekano wabo. “Mu by’ukuri ni Uganda yafunze imipaka kubera ibikorwa byo gutoteza no guhohotera Abanyarwanda” nk’uko inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zibivuga.

Mu yandi magambo, Abanyarwanda ntibahohoterwa muri Uganda, hanyuma ngo abanya-Uganda batekereze ko bakomeza ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda. Ikindi Uganda ntiyatera inkunga imitwe ya RNC, FDLR, FLN ngo yitege gukomeza kohereza ibicuruzwa byayo mu Rwanda. “Bigenze gutyo bakorana ubucuruzi na RNC na FDLR aho kubukorana n’u Rwanda” nk’uko byanditswe kuri Twitter n’uwitwa Mwene Kalinda.

Uyu akomeza avuga ko Museveni adakwiye kwishyira mu mwanya wo gufatira ibyemezo Abanyarwanda. Ati “Abanyarwanda bameze neza, nta kibazo cy’ibiribwa bafite, ntibakeneye ko Museveni avuga mu mwanya wabo.”

Museveni avugana n’abaturage b’i Kabale yanavuze ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda (Leta y’u Rwanda idahwema gusaba ko barekurwa) ari abanyabyaha.

Perezida Museveni asa n’utekereza ko abantu bakwibagirwa mu buryo bworoshye ko nta n’umwe muri bo wagejejwe mu butabera. Ababashimuta ntibagaragaza ikimenyetso na kimwe gihamya ibyo bashinjwa.

Buri gihe uko Umunyarwanda ashimuswe ambasade y’u Rwanda muri Uganda ikoherereza inyandiko mvugo abayobozi ba Uganda ntibayiha agaciro.

Bishoboka gute ko Museveni n’ibitangazamakuru bikwirakwiza icengezamatwara rye byakomeza guhindanya isura y’abantu bavuga ko ari abanyabyaha kandi batarigeze bagezwa mu butabera?

Ni ikibazo ubuyobozi bwa Kampala n’ababuvugira batarigera basubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nimureke dutegereze ikizava munama. Mwikwishyushya umutwe

Aimê yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Mumureke azakore ichoyumva ashaka

Mahoro Charlotte yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Erega uretse no kuba abagande ari abavandimwe igihugu cyacu by’umwihariko urwego rw’ubucuruzi tubakeneraho byinshi cyane. Nina mugira ngo ndabeshya buriya udupata dushyirwaho ingufuri kuri ziriya nzugi zikinze amazu ya downtown mu mujyi twakurwaga Uganda none nyuma y’ifungwa ry’imipaka nta atelier cg factory yacu ibasha kuducur. Ako ni akantu gato cyane mbashije gutangaho urugero RWA Dependence industrielle

Bruno yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Erega uretse no kuba abagande ari abavandimwe igihugu cyacu by’umwihariko urwego rw’ubucuruzi tubakeneraho byinshi cyane. Nina mugira ngo ndabeshya buriya udupata dushyirwaho ingufuri kuri ziriya nzugi zikinze amazu ya downtown mu mujyi twakurwaga Uganda none nyuma y’ifungwa ry’imipaka nta atelier cg factory yacu ibasha kuducur. Ako ni akantu gato cyane mbashije gutangaho urugero RWA Dependence industrielle

Bruno yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ariko aba bagabo mwabaretse ko ibyabo bazabyikemurira kdi Ku kiguzi icyo aricyo cyose. Niba yarafashije abanyarwanda gukuraho Habyarimana ubu akaba yenda hari ibyo bari bamwemereye batakoze yabuzwa n’iki kubinyuza mu bushotoranyi.

Bruno yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Niba koko iyi nkuru ari iya kigali Today ndabasaba ikintu kimwe, murekere aho gukwiza ibitekerezo cg inkuru utatwubaka..iyi nkuru irasubiza inyuma ibisa nkaho byemejwe nabo bayobozi..rero mureke kutubwira ibitubaka abanyarwanda...icyongombwa nuko yasinye, ibindi mubireke, birashusha imitwe gusa. Thx

Jane yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Njyewe mubyukuri mbona iki kibazo kirimo ibintu byinshi twebwe abaturage tutazi ariko icyo t wifuza twese nuko amananiza yarekwa ibibazo byose birimo bigacyemuka mumahoro maze tukongera kugenderana na uganda kuko ni abavandimwe bacu guhera na cyera najyaga numva ba sogokuru iyo byakomeraga murwanda bajyaga gushakirayo imibereho kandi bakagaruka amahoro ubuzima bugakomeza. Amahoro ni ayambere twese tuyaharanire.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ubundi umwanditsi w’inkuru zanyu yajyaga yivuga none ndabona hano yatinye kubikora kuko azi neza ingaruka zabyo. Hahahahah! Azi neza ibyo yakoze nta mpamvu yo gushyira izina rye munsi y’inkuru nk’iyi.....
Hahahahah! Naragenze ndabona.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Abanyamakuru nimwe mushushi bint
u mwaretse tukabanz tukareba ibyo
Abayobozi bacu basinye. Ubwo murashaka kwongera gushusha imitwe yabanyarwand

try yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Abanyamakuru nimwe mushushi bint
u mwaretse tukabanz tukareba ibyo
Abayobozi bacu basinye. Ubwo murashaka kwongera gushusha imitwe yabanyarwand

try yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Abanditsi ba kigalitoday mwiriweho, najyaga numva impanuro zabasaza mukinyarwanda hambere bahanurana hagatiyabo umwe akabwira undi ati: nyabuneka naka , uririnde gusaza wanduranya,ntabwo namenyaga icyo bisobanuye ariko aho menyeye akenge ndagenda mbibona, uyumuturanyi wacu rwose ashaje yanduranya, yarekeyaho ko imyaka yo guteka imitwe yayitambutse,ariko se , ntabajyanama agira ngo ba muhwiture arecye kwanduranya, erega mama bamwe yita abana barakuze bari iwabo urugo rwabo rumezeneza kandi ruragendwa, reka mpinire aha ntegereze ushaje yanduranya aho bizamugeza

Tugirimana philbert yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka