Perezida Kagame yakiriye João Lourenço na Tshisekedi mbere yo kwerekeza i Gatuna

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, yakiriye mu biro bye Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bayobozi banyuze mu Rwanda muri gahunda bajemo y’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke bumaze iminsi buri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

Aba baperezida bombi Lourenço na Tshisekedi ni bo bahuza b’u Rwanda na Uganda muri ibi biganiro.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020.

Iyi nama igamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda ibera ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.ije ikurikira iya Komisiyo yashyizweho ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yabereye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, igamije kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yashyizweho umukono n’impande zombi, no gutegura iyi nama y’abakuru b’ibihugu.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka