Radiyo Mariya yo mu Budage yatangiye gushishikariza Abadage gusura Kibeho

Nyuma y’uko Radio Horeb, ari yo Radiyo Mariya yo mu Budage, yafashije mu kubaka Radio Mariya Kibeho, yatangiye no gushishikariza Abadage gusura Kibeho.

Abadage 41 baje gusura Kibeho
Abadage 41 baje gusura Kibeho

Kuwa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo itsinda rya mbere ry’Abadage bashishikarijwe kuza i Kibeho na Radio Horeb ryageze i Kibeho.

Baje ari Abadage 41, basura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, n’aho Bikira Mariya yabonekeye abakobwa bigaga mu ishuri ryisumbuye rihari ubu ryitwa Urwunge rw’amashuri Nyina wa Jambo (GS Mère du Verbe) Kibeho.

Iri tsinda ryanasuye Radiyo Mariya Kibeho, yubatswe ku nkunga yegeranyijwe na Radio Horeb, maze abari bitabiriye uru rugendo nyobokamana bahabwa impano zirimo amashapule n’amashusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

Diyakoni Michael Wielath, Visi Perezida wa Radiyo Mariya, na we wazanye n’Abadage baje mu rugendo nyobokamana, avuga ko batangaje kuri Radio Horeb ko hazaba urugendo nyobokamana i Kibeho mu Rwanda, maze mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa abantu 40 baba bamaze kwiyandikisha.

Abadage baje mu rugendo nyobokamana bose bahawe impano zirimo indabo n'amashapule
Abadage baje mu rugendo nyobokamana bose bahawe impano zirimo indabo n’amashapule

Agira ati “Turifuza ko 40 baje muri uru rugendo nyobokamana bazaba ba ambasaderi ba Bikira Mariya Nyina wa Jambo w’i Kibeho”.

Nubwo atazi igihe azagarukira i Kibeho azanye abandi bakirisitu, kuba hari benshi bashakaga kuza bituma atekereza ko mu bihe biri imbere intego y’uko Kibeho yasurwa kimwe n’ahandi Bikira Mariya yagiye abonekera ku isi izagera aho ikagerwaho.

Ati “Abadage 100 bashakaga kuza. Twasize 60. Naravuze nti ‘ijana ni benshi, ndashaka gutangirana bakeya kugira ngo turebe niba no kugendana benshi bizashoboka ubutaha’. Hari abantu benshi bakomeje kubaza ngo urugendo nyobokamana rutaha ni ryari? Tuzabipanga nitugera iwacu”.

Jean Paul Kayihura (iburyo) uhagarariye Radiyo Mariya zo muri Afurika yashyikirije abari baje mu rugendo nyobokamana impano
Jean Paul Kayihura (iburyo) uhagarariye Radiyo Mariya zo muri Afurika yashyikirije abari baje mu rugendo nyobokamana impano

Jean Pul Kayihura, umukozi wo mu muryango mugari uhuza za Radiyo Mariya ku isi, ushinzwe za Radiyo Mariya zo muri Afurika, ni umwe mu bateguye urugendo nyobokamana rw’aba badage 41 baje i Kibeho.

Avuga ko Radiyo Mariya Kibeho ishyirwaho hari hagamijwe kumenyekanisha Kibeho, aho Bikira Mariya yasuye muri Afurika honyine kugeza ubu, kandi ko yizeye ko amaherezo bizashoboka.

Agira ati “Bikira Mariya wo mu Rwanda na Bikira Mariya w’i Fatima n’i Lourdes bose ni bamwe, n’ubutumwa batanga ni bumwe. Icyakora mu gihe ahandi usanga hahora urujya n’uruza rw’abantu, hano i Kibeho kugeza ubu haza umwe umwe. Ni yo mpamvu dukomeje gushishikariza abantu kuhasura”.

Kayihura anifuza ko itariki 28 Ugushyingo izirikanwaho amabonekerwa yabereye i Kibeho yaba umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda, kugira ngo n’Abanyarwanda ubwabo bamenye Kibeho, bayisure ari benshi, bityo n’abanyamahanga bazabonereho kuza.

Mu mpano bahawe harimo ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo
Mu mpano bahawe harimo ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo

Agira ati “Uwaturutse i Burayi cyangwa mu gihugu cya Afurika cya kure aje mu rugendo nyobokamana i Kibeho akahasanga abantu nka miliyoni, biramutangaza cyane, yasubira iwabo akabwira abandi uko yahabonye.

N’uwo mubare munini w’abantu yahabonye na wo ufasha abandi kumva ko habereye ibitangaza akagira inyota yo kujyayo”.

Akomeza agira ati “Naho umuntu aturutse kure, yagera ahantu akahasanga abantu bakeya, ntabwo yasubirayo avuga ko hatangaje cyane”.

Iki cyifuzo cy’uko tariki 28 Ugushyingo yagirwa umunsi w’ikiruhuko, n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yakigaragaje tariki ya 28 Ugushyingo 2018, i Kibeho, ari na wo munsi Radiyo Mariya Kibeho yatashyweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka