Amafoto: Kagame, Museveni, Tshisekedi na Lourenço bageze i Gatuna

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Yoweri K. Museveni wa Uganda, bahuriye ku mupaka wa Gatuna-Katuna uhuza ibihugu byombi, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na João Lourenço bakigera i Gatuna
Perezida Kagame na João Lourenço bakigera i Gatuna

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na ba Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ndetse na João Lourenço wa Angola, babyitabiriye nk’abahuza.

Hari kandi abayobozi batandukanye baturutse ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda.

Amafoto:

Perezida Felix Tshisekedi na we yageze i Gatuna
Perezida Felix Tshisekedi na we yageze i Gatuna
Minisitiri w'Umutekano Gen. Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Maj. Gen Nzabamwita Joseph
Minisitiri w’Umutekano Gen. Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Maj. Gen Nzabamwita Joseph
Inzego z'ubuzima ziteguye gupima abitabiriye ibi biganiro
Inzego z’ubuzima ziteguye gupima abitabiriye ibi biganiro
Nyuma y'ibiganiro Abakuru b'Ibihugu bahanye ibiganza
Nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu bahanye ibiganza
Hasinywe amasezerano yo guhanahana imfungwa
Hasinywe amasezerano yo guhanahana imfungwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima umubyeyi wacu ukomeje kudushakira ibyiza. Kandi nibabyemera ko amahoro agaruka nta mpungenge tuzabana neza

Dukundane fabien yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka