Rayon Sports yasabye ibisobanuro umuyobozi wa Skol

Komite yaguye ya Rayon Sports yamaganye amagambo asebya umuryango wa Rayon Sports yavuzwe na Ivan WULFFAERT, Umuyobozi mukuru wa Skol, isaba uwo muyobozi gutanga ibisobanuro byimbitse ku magambo yavugiye mu itangazamakuru ku itariki 19 Gashyantare 2020.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya Komite yaguye y’umuryango wa Rayon Sports, yabaye ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.

Mu myanzuro itanu yafatiwe muri iyo nama, umwanzuro wa kabiri uragaragaza uburyo komite yaguye ya Rayon Sports yamaganye amagambo aherutse gutangazwa na WULFFAERT asebya Umuryango wa Rayon Sports, ubuyobozi n’abakunzi ba Rayon Sports.

Ni amagambo uwo muyobozi yatangarije mu biganiro Skol ikomeje kugirana n’ikipe ya Rayon Sports, bijyanye no kuvugurura amasezerano ajyanye n’imikoranire.

Uwo muyobozi wa Skol utarishimiye ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bumusaba kugira ngo bavugurure amasezerano, mu burakari bwinshi yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi, kandi ko abayobozi ba Rayon Sports ngo bifuza inyungu z’umurengera, avuga ko atumva neza aho bahera bifuza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 260 yikubye inshuro zirenga eshanu kuyo Skol yajyaga itanga.

Ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, iyobowe nabi nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite. Ibi mvuga nanabibwiye umuyobozi w’ikipe mu biganiro twagiye tugirana, iyo nganira na we mba mbona ntaganira n’umuyobozi, ahubwo nganira n’umuntu warenzwe n’amarangamutima gusa. Ku bw’ibyo mbona ntacyo twageraho”.

Umwanzuro wa gatatu mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, urasaba ibisobanuro byimbitse ku magambo yatangajwe n’umuyobozi wa Skol aho uwo mwanzuro ugira uti “Komite yaguye ya Rayon Sports, yasabye ibisobanuro byimbitse umuyobozi wa Skol ku magambo yumvikanye (Audio), mu binyamakuru tariki ya 19 Gashyantare 2020”.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyo nama, ni ugaragaza ko Komite ya Rayon Sports yemeje amafaranga itazajya munsi mu gihe cy’ubwumvikane na SKOL, ariko ayo mafaranga ntabwo yigeze ashyirwa ahagaragara.

Komite yaguye ya Rayon Sports kandi yasabye Komite Nyobozi kwitonda igashaka umutoza mukuru, bitarenze ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020.

Iyo Komite kandi isaba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate guhagarika Umujyanama we wihariye mu bya Tekiniki, kubera amagambo yavuze ku bayobozi ba Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta kundi nyine ubwo biba byajemo rwaserera. Dukunda Rayon

Fayi yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka