U Rwanda rugiye gutanga udukingirizo turenga miliyoni 30

U Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo bazatanga udukingirizo tw’abagabo tugera kuri miliyoni mirongo itatu n’eshatu (33M), muri uyu mwaka wa 2020, ni ukuvuga ko hazaba hiyongereyeho miliyoni ebyiri ugereranije n’izatanzwe umwaka ushize.

Uyu mwaka hazatangwa udukingirizo turenga miliyoni 30
Uyu mwaka hazatangwa udukingirizo turenga miliyoni 30

Mu mwaka ushize wa 2019, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), cyatanze udukingirizo tw’abagabo dusaga gato miliyoni mirongo itatu n’imwe (31.4M). Buri mwaka hatangwa udukingirizo turenga miliyoni magana atandatu (600M) hirya no hino ku isi.

Uyu mwaka, umuryango witwa (AIDS Healthcare Foundation-AHF), utanga udukingirizo mu bihugu 43, uzaha Abanyarwanda udukingirizo tw’ubuntu tugera kuri miliyoni enye mu gihe umwaka ushize wa 2019, uwo muryango watanze utugera kuri miliyoni eshatu.

Dr. Mugwaneza Placidie uhagarariye ishami ryo kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurirra mu mibonano mpuzabitsina yagize ati “Uyu mwaka RBC ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, turateganya gutanga udukingirizo tw’abagabo tugera kuri miliyoni 33”.

Uko kongera umubare w’udukingirizo bigamije korohereza abantu kubona udukingirizo tw’ubuntu ndetse no gushishikariza urubyiruko cyane cyane kwitabira kudukoresha.

Umuryango AHF uvuga ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya Sida, ariko hari ikibazo cy’igabanuka ry’umubare w’abakoresha udukingirizo, by’umwihariko urubyiruko, kuko urubyiruko rukoresha udukingirizo ruracyari munsi ya 60% kandi ni yo ntego.

Dr. Brenda Asiimwe Kateera, uhagarariye umuryango AHF mu Rwanda yagize ati “Turabona kugabanuka kw’ikoreshwa ry’udukingirizo kandi ari yo ntego yacu, turashishikariza abantu cyane cyane urubyiruko gukoresha udukingirizo, kuko ubu ubwandu bushya bugaragara ahanini mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24”.

Imibare ya vuba aha, yerekana ko 3% by’Abanyarwanda bafite ubwandu bw’agakoko ka Sida. Icyakora abagera kuri 90% nibura, babona imiti igabanya ubukana bwa Sida ku buntu.

Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara no kuzikumira (The Center for Disease Control and Prevention) kigira inama ibihugu kugira gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo tukagera kuri bose kandi ku buntu.

Ibyo bisanzwe bikorwa mu Rwanda, kuko ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko, mu bigo nderabuzima udukingirizo tuba duhari kandi ku buntu, hari kandi n’utuzu duto tugera ku munani hirya no hino muri Kigali. (Ni utuzu tutabamo umuntu , ushaka agakingirizo yinjiramo akagafata gusa akagenda).

Abaturage bahabwa udukingirizo ku buntu
Abaturage bahabwa udukingirizo ku buntu

Dr. Kateera yagize ati “Kugira ngo turusheho kwegereza abantu udukingirizo, dufite gahunda yo gushyiraho za “kiyosike” (mobile condom kiosks) zigendanwa mu bice by’icyaro zikiyongera kuri izo umunani ziri mu Mujyi wa Kigali”.

Ibyo yabivugiye mu Karere ka Musanze mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo.

Uwo munsi ubundi wizihizwa ku itariki 13 Gashyantare, ukaza ubanziriza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) wizihizwa ku itariki 14 Gashyantare, ibyo bikaba bigamije kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida binyuze mu kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ni iyo gahunda y’uwo munsi kuva washyirwaho mu mwaka wa 2009.

Muri uwo muhango, abagore bamwe bavuze ko ubwo bukangurambaga bwo gukoresha agakingirizo buhoraho, butuma barushaho kumenya ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Uwitwa Kampire Alphonsine, umubyeyi w’abana babiri yagize ati “Kubera ubu bukangurambaga, ubu singitinya gusaba umugabo wanjye gukoresha agakingirizo. Ibyo biterwa n’uko ubu nzi akamaro k’agakingirizo dukoresha twirinda tunaboneza urubyaro”.

Udukingirizo tw’abagore ntituboneka ahantu hose, ariko umugore ugasabye nko mu kigo nderabuzima yagahabwa kandi nta kiguzi.

Gusa hari abagore basaba ko udukingirizo tw’abagore twajya tuboneka hose nk’uko bimeze k’udukingirizo tw’abagabo.

RBC ivuga ko umwaka ushize hatanzwe udukingirizo tw’abagore tugera ku 4.000 uyu mwaka ikaba iteganya gutanga udukingirizo tw’abagore 5.000.

Dr. Mugwaneza yagize ati “Ikibazo k’udukingirizo tw’abagore, si uko tubura cyangwa se tudatangirwa Ubuntu, ahubwo ikibazo ni uko abemera kudukoresha ari bakeya”.

Dr. Aphrodis Kagabo, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubukangurambaga mu by’ubuvuzi (Health Development Initiative-HDI) yavuze ko igituma udukingirizo tw’abagore tutitabirwa cyane, ari uko tutasobanuwe neza kuva mu ntangiriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Effort ishyirwa mu dukingirizo ni imfabusa, inyigisho zashyikirizwa Ababyeyi n’Abarezi byatanga umusaruro. Ikindi, ibyakorwa byose badahagaritse imbuga nkoranyambaga urubyiruko rurenaho films z’ibigisha ingeso mbi, ntacyo byamara. Miniyouth, Minisante na Mineduc zakagombye gufatanya mu kwigisha urubyiruko n’Abanyeyi

claude yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Ni byiza ko abantu birinda Sida no kubyara abana batateganyijwe.Ariko ikibabaje nuko Kapote zikoreshwa ahanini mu busambanyi,nyamara Imana ibitubuza.Nubwo bibarinda Sida n’ibinyendaro,bizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Imana ifata kimwe abakoresha Kapote mu gusambana,abazibaha n’abazikora.Ntabwo waha umuntu umuhoro uzi neza ko agiye kuwicisha abantu kandi Imana itubuza kwica.Nubwo abasambanyi ari millions na millions,ababikora nta bwenge bagira (wisdom),kubera ko bizababuza kuzuka ku munsi wa nyuma no kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ugusuzugura Imana yaturemye.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka