Nyuma y’urugendo rw’indege kuva Kigali kugera i Douaka, ndetse n’urugendo rw’imodoka kuva Douala kugera Yaounde mu gihe cy’amasaha ane, Amavubi yari ageze i Yaounde ahagana Saa tatu z’ijoro.
Mu gtondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umutoza Mashami Vincent yakoresheje imyitozo yoroheje kuri stade yitwa Omnisports de Yaoundé bazakiniraho umukino wa gicuti na Cameroun kuri uyu mwa Mbere.
Urutonde rw’abakinnyi berekeje muri Cameroun
Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kwizera Olivier (Gasogi United).
Abakina inyuma: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports) na Iradukunda Eric (Rayon Sports).
Abakina hagati: Niyonzima Olivier (APR FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Kiyovu Sports), Nsabimana Eric (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyonzima Ally (Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio (Police FC).
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Mukura VS), Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Osée (Police FC) na Mico Justin (Police FC).



















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Twiteguye insinzi yamavubi
Muri kapuver
MwabwiyeAmavubi azakinaryara saangahe?
Nibakomere kandi baruhuke bihagije kuko Yaoundé ntabwo ari i kigali, ubushyuhe bwaho ntibugaragara inyuma, ariko butuma umuntu adahumeka neza.
Cameroun, abanyarwanda turahari kandi tuzaza kubashyigikira.