Guhekenya shikarete si byiza nubwo hari abantu babikunda

Hari abantu bakunda guhekenya shikarete nyuma yo kurya ibyo kurya birimo ibirungo nka tungurusumu n’ibindi banga ko impumuro yabyo iguma mu kanwa. Hari n’abazihekenya mu gihe bumva bashonje bakumva ko gukanja shikarete byagabanya inzara.

Hari kandi n’abarya shikarete mu gihe bumva bafite ibintu byinshi mu mutwe bibahangayikishije, bakazirya bagira ngo zibarangaze batekereze ibindi bareke guhugira kuri ibyo bibahangayikishije.

Nubwo bimeze bityo ariko, ibyo shikarete zikora ku buzima bw’umuntu si byiza.

Ku rubuga www.theladders.com, bavuga ko umuntu ukunda kurya shikarete, agomba kumenya n’ibibi iyo shikarete ikora mu mubiri we kuva ku menyo, mu gifu n’ahandi.

Shikarete yangiza umuntu kurusha uko imufasha nk’uko hari ababyibeshya.

Kuri urwo rubuga bavuga ko uretse igihe umuntu yahitamo shikarete zitagira isukari na nkeya, naho ubundi isukari iba muri shikarete ihura n’udukoko (bacteria) tuba mu kanwa, uko umuntu ahekenya shikarete igihe kirekire, iyo sukari igenda yangiza amenyo ikaba yanayatera indwara yo gushirira.

Shikarete ishobora guteza ibibazo byo kubabara inzasaya. Iyo umuntu ariye shikarete cyane cyane akayirya mu gihe afite umujagararo (stress), ashobora kugera aho ababara inzasaya, nyuma yajya kurya akababa, yajya guseka akababara, mbese icyo agiye gukora cyose gisaba ko anyeganyeza inzasaya bikamubabaza.

Shikarete ishobora no gutuma umuntu arwara umutwe, cyane ku bantu bakunda kurwara umutwe, iyo bariye shikarete bibongerera ikibazo cyo kubabara umutwe kubera uko gukomeza gukanja inzasaya zikaruha nyuma n’umutwe ukagira ikibazo.

Hari abarya shikarete kuko bumva ibagabanyiriza isesemi cyangwa bakayifashisha mu gihe bumva bagugaye mu nda, ariko rero shikarete ishobora no gutuma ibyo bibazo byiyongera.

Mu gihe umuntu arya shikarete agenda amira umwuka, ubwo akuzuza umwuka mu gifu udakenewe (unwanted gas). Ibyo rero bituma umuntu yumva aguwe nabi mu gifu, bikaba byanamutera ibibazo mu nzira y’igogora.

Hari n’abahitamo kurya shikarete mu gihe bari muri gahunda yo kugabanya ibiro (regime), bibeshya ko mu gihe bayifite mu kanwa bibabuza kurya, bityo ibiro bikagabanuka, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko uko gukanja shikarete bituma ubwonko bubona ko umubiri ukeneye kurya.

Iyo bigenze bityo rero, bituma umuntu ashobora kurya byinshi kurusha ibyo yaryaga atabanje kurya shikarete. Ibyiza ngo ni uko umuntu yarya urubuto (fruit), aho kurya shikarete mu gihe umuntu yumva ashonje kandi atarabona ifunguro ryuzuye.

Ku rubuga www.socceramerica.com, bavuga ko nubwo abantu bakora siporo zitandukanye bavuga ko bakunda kurya shikarete kuko zibongerera imbaraga zikabagabanyiriza ‘stress’, ariko baba bafite ibyago byo kuzimira mu gihe bari muri siporo nubwo bibaho gakeya, ariko bijya biba.

Nk’ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu (5) bakora siporo, bagomba kubarinda shikarete uko bashoboye, kuko bashobora kuyimira mu gihe basohora umwuka bongera bawusubiza mu bihaha bikaba byateza impanuka.

Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ko nubwo shikarete zigira ibibi bitandukanye bitewe n’ibizigize ariko hari n’ibyiza zigira.

Muri ibyo byiza ni uko shikarete ishobora gufasha umuntu wifuza kureka itabi kurivaho burundu. Mu mwanya wo gukongeza itabi akarya shikarete.

Hari n’indwara zifata mu matwi y’abana zishobora gukumirwa no kurya shikarete.

Kurya shikarete itarimo isukari nyuma yo kurya ni byiza bifasha n’umuntu kutagira umwuka mubi mu kanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka