Dore imyanzuro ifatiwe mu nama yaberaga ku mupaka wa Gatuna/Katuna

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza muri ibyo biganiro.

Perezida Kagame na Yoweri Museveni ubwo bari bakimara guhurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu
Perezida Kagame na Yoweri Museveni ubwo bari bakimara guhurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu

Ni inama ya kane ihuje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakuru b’ibyo bihugu bishimiye ko nyuma y’inama baherukaga guhuriramo hari intambwe yatewe ku mpande zombi mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafashwe, no gukuraho inzitizi z’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda.

Bishimiye ko hari imfungwa zarekuwe ku mpande zombi, kandi hakaba hakomeje kugaragara ubushake mu kubahiriza amategeko by’umwihariko yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.

Abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashimye amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda yo guhererekanya imfungwa. Ayo masezerano yiswe ’Extradition Treaty’ yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu mu nama yabereye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Abari muri iyo nama basabye ko igihugu cya Uganda gisuzuma mu gihe cy’ukwezi ibyo gishinjwa n’u Rwanda byo gucumbikira ku butaka bwacyo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu gihe ibyo Uganda ishinjwa bizagaragara ko ari ukuri, igihugu cya Uganda kizakora ibishoboka byose kugira ngo gihagarike ibyo bikorwa, giharanire kandi ko bitazongera kubaho.

Isuzuma rizakorwa n’Itsinda ryashyizweho rihuriweho n’u Rwanda na Uganda (Ad-Hoc Ministerial Commission) rigamije kureba iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda.

Mu gihe iyo Komisiyo izabona ko uyu mwanzuro wubahirijwe, izatanga raporo ku bakuru b’ibihugu, nyuma mu minsi 15 abahuza b’impande zombi bazatumizeho inama y’abakuru b’ibihugu uko ari bine, bahurire ku mupaka wa Gatuna/Katuna kugira ngo bafungure ku mugaragaro uwo mupaka, ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi zongere gukorwa nta nkomyi.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, Paul Kagame na Yoweri Museveni, bongeye gushimira bagenzi babo Perezida wa Angola, João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ubwitange bwabo mu gushakira hamwe uburyo umubano mwiza wagaruka hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kureba andi mafoto menshi y’iyi nama, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza rwose ko ubwumvikane buganza hagati yibihugu tukonjyera tukagendanirana

elias yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

twiteguhe kwishimira kubona bafunguye umupaka

turikumwenayo eugene yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka