Perezida wa Angola João Lourenço araye mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020, Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze mu Rwanda.

Perezida wa Angola João Lourenço aje kwitabira inama igamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda. Iyo nama irabera ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.

Biteganyijwe ko iyo nama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza b’impande zombi.

Iyi nama ije ikurikira iya Komisiyo yashyizweho ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yabereye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, igamije kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yashyizweho umukono n’impande zombi, no gutegura inama y’abakuru b’ibihugu iba kuri uyu wa gatanu.

Ibyo biganiro byari byitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Uganda barangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Itsinda ry’abayobozi mu Rwanda ryo ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ibyo biganiro bikaba byarimo kandi n’abahuza baturutse mu bihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amafoto: Guverinoma y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka