Leta igiye gukora isuzuma ryimbitse muri za kaminuza zangiza uburezi

Amashuri makuru na za kaminuza bitujuje ubuziranenge bigiye gukorerwa isuzuma rikomeye, rishobotra kuzasiga amwe afunzwe nk’uko Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza yabitangaje.

Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru
Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze bamwe muri ba rwiyemezamirimo birukira mu gushira imari yabo mu burezi bw’amashuri makuru bakurikiye inyungu zabo, bakirengagiza ireme ry’uburezi.

Yasabye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) gufatira bene ayo mashuri ingamba zikomeye, ndetse asaba ko ayo bazasanga atujuje ibisabwa bishobotse yafungwa.

Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo si umubare wa za kaminuza mufite, ahubwo ni iki zibaha. Kaminuza nyinshi ntizikwiriye kwitwa kaminuza. Zimwe muri zo ziratwangiriza. Ni gute nibura tutabasha no kugera ku mpuzandengo y’ibisabwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara”!

Mu kunganira Perezida Kagame, Dr. Donald Kaberuka uyobora Global Fund, ndetse akaba yarigeze no kuba umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere, yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere kidashoye cyane mu burezi.

Yagize ati “Igihugu cyangije uburezi bwacyo ntigishobora kuzigera kigera ku iterambere cyifuza”.

Kuva mu mwaka wa 1994, u Rwanda rwagiye rushora cyane mu burezi. Nyamara ariko, amwe mu mashuri makuru na za kaminuza bikomeza kwangiza gahunda y’uburezi, izindi zigafunga imiryango.

Ni kenshi hagiye humvikana bamwe mu bakozi b’amashuri makuru na za kaminuza binubira itinda ry’imishahara, kudahabwa ibyo bagenerwa byose ndetse n’ibindi.

Kuva muri 2017, kaminuza eshatu zahuye n’ibibazo ku mpamvu zitandukanye.

Urugero ni urwa kaminuza iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, University of Kibungo (UNIK), irimo guhangana no kugirango idafunga imiryango.

Byatangajwe mu bitangazamakuru ko abakozi b’iyi kaminuza bayishoye mu manza, bitewe n’ibibazo birimo gutinda kw’imishahara yabo. Abakozi b’iyi kaminuza bari bamaze umwaka urenga badahembwa.

Ikibazo nk’iki kandi cyanagaragaye muri kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri Kamena umwaka ushize, MINEDUC yafashe umwanzuro wo gufunga amashami abiri ya Biomedical Laboratory Sciences and Medicine and Surgery muri Kaminuza ya Gitwe.

Na n’ubu iyi kaminuza iherereye mu Ntara y’Amajyepfo iracyarwana no kongera gufungura aya mashami.

Isuzuma ryimbitse

Hari amasuzuma yagiye akorwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), harebwa imibereho ndetse na serivisi zitangirwa mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu gihugu.

Nyamara ariko, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje, avuga ko hari ingamba nshya zigiye kongerwa mu gusuma amashuri makuru na za kaminuza.

Uyu muyobozi yabwiye KT Press ati “Aka kanya sinahita nguha gahunda yose irambuye, ariko turi gutegura ingamba nshya zo gusuzuma amashuri makuru na za kaminuza”.

Ku kibazo cya kaminuza ya UNIK, Dr. Mukankomeje yavuze ko yakorewe isuzuma, ko ndetse hari n’irindi rizakorwa.

Ati “Twakoze isuzuma mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize muri iyo kaminuza, kandi Minisitiri w’Uburezi yadusabye no gukora isuzuma ku mutungo muri iyo kaminuza”.

Mu Rwanda hari amashuri makuru na kaminuza 17 ari mu byiciro bitandukanye.

Mu byo HEC ishinzwe harimo no gutanga ibyangombwa byemerera abantu gushyiraho ishuri rikuru cyangwa kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndemeranya ni abavuga ko ireme ryuburezi ryagiye hasi kandi bihera muri primary na secondary Usigaye ujya gusuzuma umunyeshuri wiga muri kaminuza ati maze ndifuza amanota agera kuri aya kuko muri UNIK niyo batanga clearly uburezi bwabaye ubucuruzi kandi ibikorwa muri private universities zitujuje ubuziranenge bigira ingaruka kuri public universities zujuje ubuziranenge

Alex yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Muzajye muri KIM nibwo muzabonako bitoroshye ntibishyura abarimu abanyeshuri babuze amanota hashize umwaka wose mudufashe kko abarimu bimanye amanota

Eric ndayisaba yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Murakoze kureka abantu bakisanzura mu gutanga ibitekerezo,
 uburezi bwabaye ubucuruzi gusa-
 gushaka frw binyuze muri cte z’ababyeyi nazo ziri corrupted
 gutuma ababyeyi ibikoresho,bikagaruka ku isoko
 Ministere na REB baratubeshye twiruka igihugu ngo abana bahawe ibigo na leta wagerayo ugasanga ni private school nayo idashinga ukagaruka.
 abana batsinze neza babura bourse kubera ko basabye banyuze muri UR,bagafata abaciye kuri IPRCs
ibya education ntawabirondora.

kalisa yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

ubuse nka IPRC HUYE , yatangiye ikurikira iya KIGALI , Ariko ubu ikaba iri Ku mwanya wa nyuma bayihora iki koko , ko ikibazo ari umuyobozi wayo ukomeje kuzambya ibintu , Cyane Cyane ko atize Engineering arinayo mpamvu yisubirinyuma ryayo ! Barnabe kandi anavugwaho PhD y’indyogo , gutoteza abakozi , ivangura ndetse nicyenewabo giherekejwe n’indonke ! munyakazi yagiye wenyine rwose Barnabe nawe ruswa arayihekenya ntiwabonayo akazi utamuhereje ikirenzeho we nigitsina ukigerekaho , mutabare HUYE IPRC , iri mu marembera

Kanani yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ngirango gushakira ibisubizo ku bibazo by’uburezi uhereye mu mashuri makuru na kaminuza byaba nko kurwanya isuri uhereye mu gishanga aho amazi ava ku musozi yisuka.
Uko amazi yuzuye ibitaka ava ku misozi nta ngamba zo kubirwanya yiroha mu mibande,ni nako benshi bava mu mashuri nta kuyungururwa (ngo nta ukwiye gusibira) bagera mu yo hejuru bakibuze byinshi by’ibanze birimo no kutamenya kwandika amazina yabo cyanwa ibaruwa isaba akazi kuri bamwe baba barangije ayisumbuye cyangwa amakuru.
Ese none guhera kuri za kaminuza byazamera nka ba bandi bavuze ko Nyanbarongo bazaba bayihinduye urubogobogo mu minsi mike !!!

Nihashakwe inzobere mu burezi n’abandi babifitemo ubushake n’ubunararibonye bicare bashake umuti. Uburezi si akazi gasanzwe, ni umuhamagaro nk’igisirikari.Ubukora agomba kuba abikunda, agahabwa n’uburyo na gahunda ihamye,idahindangurika cyangwa idahuzagurika nk’uko MINEDUC yagaragaye. Ariko bakwigiye kuri MINADEF !

Mparambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Byaba byiza bahereye muli Primary.Ireme ry’Uburezi ryarangiritse ku buryo bukabije.Abantu barangiza Secondary,ni bake bafite ubwenge.Benshi ntibazi kuvuga ururimi nibuze rumwe rw’amahanga.Kimwe n’andi masomo.Usanga abantu barwanira kujya kwiga muli Universities zitanga amanota y’umuntu.Ikibazo nyamukuru,nuko basigaye bimura n’abantu batsinzwe,kubera ko ibigo,aho gushaka Ireme,byishakira amafaranga.Proposition yange ni iyi:Leta nihagarike Universities zitanga amanota y’umuntu.Byakabaye byiza habaye NATIONAL EXAMS kuli Level ya Universities.

dusabimana yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ngirango gushakira ibisubizo ku bibazo by’uburezi uhereye mu mashuri makuru na kaminuza byaba nko kurwanya isuri uhereye mu gishanga aho amazi ava ku musozi yisuka.
Uko amazi yuzuye ibitaka ava ku misozi nta ngamba zo kubirwanya yiroha mu mibande,ni nako benshi bava mu mashuri nta kuyungururwa (ngo nta ukwiye gusibira) bagera mu yo hejuru bakibuze byinshi by’ibanze birimo no kutamenya kwandika amazina yabo cyanwa ibaruwa isaba akazi kuri bamwe baba barangije ayisumbuye cyangwa amakuru.
Ese none guhera kuri za kaminuza byazamera nka ba bandi bavuze ko Nyanbarongo bazaba bayihinduye urubogobogo mu minsi mike !!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Niba bashaka Ireme nibahembe abarimu neza,kugeza ubu amashuri ya Primary yigenga niyo arimo kwigisha neza Kandi bahemba neza,Ni nayo mpamvu abarimu muri primary na secondary muri Leta babuze.Ikibazo bagishakire kucyo baha abarezi

Dodos yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka