Umuryango wa RPF Inkotanyi wasabye abiga Kaminuza kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza hamwe n’abayobozi bazo bari mu muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagariwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyantwali avuga ko ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi bufite inshingano zo kwegera ibyiciro biwugize mu kuwongerera ubumenyi no kubafasha kurangiza inshingano zo gukorera igihugu neza.

Yagize ati “Twabatumiye kugira ngo bakomeze kugira uruhare rufatika mu iterambre ry’igihugu, aho bari bashingiye mu gutanga ubumenyi n’uburere, kuganira uruhare rwabo mu gutekereza ku itembere ry’igihugu bashingiye ku byo bakora n’aho bari.”

Munyantwari Alphonse avuga ko urubyiruko rusabwa kugira imvugo ingiro ndetse bikagira icyo bihindura mu bikorwa biteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Namara Patrick, umunyeshuri mu ishuri rya UTB ishami rya Gisenyi, avuga ko yungutse gukorana imbaraga mu byo akora, hamwe no gushishikariza bagenzi be gukora icyabajyanye hamwe no gukora ubushakashatsi hamwe no guhanga imirimo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Agira ati “Nibyiza ko dukora ubushakashatsi tukiri ku ntebe y’ishuri, ubushakashatsi buduha amakuru y’ibikenewe twahangamo imirimo.

Ati “Mpereye Rubavu aho twiga hari ibintu byinshi bihakorerwa mu bukerarugendo, ni byiza ko abanyeshuri dushaka amakuru y’icyo twakora mu guteza imbere Umujyi wa Gisenyi kandi kubikora ni ko guhanga imirimo kuri twe tukiri ku ntebe y’ishuri.”

Kiza Yvonne, umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi avuga ko yungutse kujyana n’igihe, kuko ibyo biga ubu mu myaka 20 bizaba bitakigezweho ahubwo bagomba kwihugura no kubijyanisha n’igihe uko gihinduka.

Ikindi yungutse ni uko bagomba kubyaza amahirwe ikoranabuhanga ryiyongera kuko ikoranabuhanga ritanga akazi iyo rikoreshejwe neza kandi yizera ko afatanyije na bagenzi be bagiye gufatanya kugira umuhate mu byo bakora bagamije kubaka u Rwanda bifuza.

Nizeyimana Patrick, umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, avuga ko bagiye gutoza abanyeshuri gukora ubushakashatsi bwibanda aho bari kandi ubwo bushakashatsi bugahuzwa n’ibyo ubuyobozi bwifuza. Avuga ko ashingiye ku ngero zagaragaye abanyeshuri biga muri UTB bagiye bakora imishinga iteza imbere inkengero z’ikiyaga cya Kivu zizwi nka ‘Kivu Belt’ mu guteza imbere ubukerarugendo.

Nizeyimana avuga ko bagiye kuzajya bakorana n’uturere mu gukora ubushakashatsi aho gutumira abandi bavuye kure batazi ibibazo biri muri utwo turere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyanjye ko mutagitangaje?

Innocently yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka