Icyayi cya ‘Hibiscus’ ni umuti ukomeye w’umuvuduko w’amaraso (Ubushakashatsi)

Icyayi cya Hibiscus ni icyayi gikorwa mu ndabo za Hibiscus zumishijwe. Iyo zishyizwe mu mazi ashyushye, icyayi kigira ibara ritukura cyane, ukumva gisa n’ikiryoshye n’iyo nta sukari yaba irimo nk’uko tubisanga ku rubuga www.medicalnewstoday.com .

Ubushakashatsi bwagaragaje ko icyayi cya Hibiscus kigabanya umuvuduko w'amaraso uri hejuru (Ifoto: Organic Facts)
Ubushakashatsi bwagaragaje ko icyayi cya Hibiscus kigabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru (Ifoto: Organic Facts)

Ni icyayi gishobora kunyobwa gishyushye cyangwa gikonje, nubwo ari icyayi kitazwi cyane, ariko abakizi baragikunda kandi kigira ibyiza bitandukanye ku buzima bw’abakinywa.

Ku rubuga www.healthline.com basobanura ibyiza bitandukanye by’icyayi cya hibiscus, bakongeraho ko habaho ubwoko amagana bwa hibiscus bitewe n’ubutaka bw’aho iteye, ikirere cy’aho ikuriye n’ibindi , gusa ubwoko bwa Hibiscus buzwi ko bukorwamo icyayi ni ‘Hibiscus sabdariffa’.

Mu by’ibanze ubushakashatsi bwagaragaje ko bizanwa n’icyayi cya Hibiscus ni ukuba kigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, kurwanya za ‘bacteria’ kikaba kinafasha mu kugabanya ibiro ku bantu babyifuza.

Ni icyayi gikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxidants’ birinda utunyangingo ‘cells’ tw’umubiri w’umuntu kwangirika, bityo bikanawurinda kurwaragurika.

Kuba icyayi cya Hibiscus kigabanya umuvuduko w’amaraso, bifasha umutima gukora neza, kuko umuntu ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, akenshi bimukururira indwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 65 bari bafite umuvuduko w’amaraso ukabije, nyuma y’ibyumweru bitandatu banywa icyayi cya Hibiscus umuvuduko w’amaraso wari wagabanutse ku buryo bugaragara.

Gusa nubwo icyayi cya Hibiscus kigabanya umuvuduko w’amaraso, nticyemewe ku bantu basanzwe bafata ‘hydrochlorothiazide’ umuti ukoreshwa mu kuvura umuvuduko w’amaraso uri hejuru kuko ntibyakorana.

Icyayi cya Hibiscus kigabanya ibinure bibi (cholesterol) mu maraso, kuko ibyo binure bibi na byo bishobora kuba impamvu yo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu 60 barwaye Diyabete, bahabwaga icyayi cya mukaru cyanwa icya Hibiscus, nyuma y’ukwezi kumwe, basanze abanyoye icyayi cya Hibiscus barongereye urugero rw’ibinure byiza bikenerwa mu buzima bw’umuntu, mu gihe ibinini bibi byagabanutse cyane.

Icyayi cya Hibiscus cyafasha umwijima gukora neza no kugira ubuzima bwiza.

Umwijima ni ikintu gikenewe cyane mu buzima bw’umuntu kubera akazi gakomeye cyane ukora.Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 19 bari bafite umubyibuho ukabije, bari bafite ibinure byirunda mu mwijima, nyuma bikaba byanatuma unanirwa gukora burundu.

Nyuma y’ibyumweru 12 banywa icyayi cya hibiscus baje gusanga ibyo binure byitsindagira mu mwijima byaragabanutse.

Icyayi cya Hibiscus cyafasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe abyifuza, bityo bikamurinda ibyago byo kugira umubyibuho ukabije(obesity).

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 36 bafite umubyibuho ukabije, nyuma y’ibyumweru 12 banywa icyo cyayi, ibiro byari byagabanutse,ndetse n’ibinure mu mubiri byagabanutse.

Icyayi cya Hibiscus cyafasha mu kwirinda indwara ya kanseri, kuko gikungahaye ku byitwa ‘polyphenols’, ibyo bikaba byifitemo imbaraga zo kurwanya kanseri.

Icyayi cya Hibiscus cyafasha mu kurwanya za bagiteri ‘Bacteria’ kuko zishobora gutera indwara zitandukanye, bikava kuri ‘bronchitis, bikagera ku musonga, cyangwa indwara zifata mu rwungano rw’inkari n’izindi zituruka kuri za bacteria.

Ku rubuga www.medicalnewstoday.com, bavuga ko mu mateka, Hibiscus yakoreshwaga cyane muri bimwe mu bihugu bya Afurika, bakayikoresha mu kugabanya umuriro ku muntu urwaye, kuvura abababara mu gatuza, ndetse no mu kuvura indwara z’umutima, mu gihe muri Iran bayikoreshaga mu kuvura umuvuduko w’amaraso ukabije gusa.

Kuri urwo rubuga bavuga ko abagore batwite ndetse n’abonsa batagombye kunywa icyayi cya Hibiscus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyi cyayi kiboneka he mu Rwanda. ??

joba yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka