Algeria: Hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Algeria ibaye igihugu cya kabiri ku mugabane wa Afurika kigaragayemo Coronavirus, nyuma ya Misiri (Egypte), kuko ni cyo gihugu cya mbere cyagaragayemo umurwayi wa Coronavirus, aravurwa arakira.

Umurwayi wagaragaye muri Algeria nk’uko Kigali Today ibikesha BBC, ni Umutaliyani wageze muri icyo gihugu ku itariki 17 Gashyantare 2020.

Ibyo byatangajwe kuri televiziyo y’icyo gihugu, ubwo Minisitiri w’Ubuzima wa Algeria Abdel Rahman Ben Bouzid yemezaga ko uwo abaye umurwayi wa mbere ugaragaweho n’iyo virusi ya Coronavirus muri icyo gihugu.

Bikimara kwemezwa ko afite iyo virusi, yahise ashyirwa mu kato kugira ngo abanze yitabweho n’abaganga, bityo ntakomeze kwanduza abandi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Perezida wa Algeria yasabye abaturage kwitondera amakuru batangaza ku mbuga za internet ajyanye na Coronavirus.

Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algeria nyuma yaje gutangaza kuri Twitter ko yategetse abakuriye urwego rw’ubuvuzi mu gihugu kwigengesera ku rwego rwo hejuru rushoboka, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ bibitangaza.

Amajyaruguru y’u Butaliyani, atuwe n’Abanya-Algeria benshi, akomeje kuba izingiro rya Coronavirus muri icyo gihugu.

Kompanyi Eni y’iby’ingufu y’i Milan mu Butaliyani inafite imishinga muri Algeria.

Ibihugu byinshi by’i Burayi byatangaje abantu ba mbere basanzwemo Coronavirus, benshi bakaba bafitanye isano n’u Butaliyani aho ikomeje kwiyongera.

Austria (cyangwa Autriche), Croatia n’u Busuwisi byatangaje ko abantu basanzwemo Coronavirus bari baragiye mu Butaliyani.

Mu minsi mike ishize, u Butaliyani bwahindutse igihugu cyugarijwe na Coronavirus cyane i Burayi, mu Butaliyani hakaba hari abarwayi barenga 300, ikaba imaze guhitana abagera kuri 11.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, ibihugu bituranye n’u Butaliyani byavuze ko gufunga imipaka yabyo ikora ku Butaliyani byaba birimo gukabya.

Coronavirus kandi yageze no muri Amerika y’Amajyepfo, mu gihugu cya Brazil.Uwo yagaragayeho ni umuturage ukomoka muri Brazil wari usubiye iwabo avuye mu Butaliyani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kubwinkuru

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Musuzume neza, amakuru mwanditse ashobora kuba atariye. Igihugu cyagaragayemo iyi virusi ni NIGERIA not ALGERIA.

Denise yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka