Joeboy yiteguye gukorana n’abahanzi nyarwanda
Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka Joeboy aratangaza ko yiteguye gukorana n’umuhanzi nyarwanda ufite uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bakoranye.
Joeboy agira abahanzi nyarwanda inama yo gukoresha amahirwe y’imbuga nkoranyambaga, kuko zikoreshwa na benshi kandi zigera hose, bakamamaza ibihangano byabo.
Joeboy aje mu Rwanda mu gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction gitegurwa na RG Consult.
Davis D na Niyo Bosco ni bo bahanzi nyarwanda bazaririmba mu gitaramo kimwe na Joeboy, igitaramo kiba kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2020.
Mbere yaho ku wa kane yaganiriye n’itangazamakuru ari kumwe na Davis D bazataramana.
Joeboy w’imyaka 22 y’amavuko ni umwe mu banya-Nigeria bamaze kumenyekana kandi bakunzwe na benshi. Abajijwe icyatumye azamuka vuba cyane, yavuze ko icyamufashije mu kumenyekanisha ibihangano bye ari imbuga nkoranyambaga.
Joeboy yavuze ko amarembo afunguye ku munyarwanda uwo ari we wese waba ashaka ko bakorana. Icyo bisaba ngo ni uko uwo muhanzi wundi yaba afite uburyo kwamamaza ibihangano bakorana.
Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Camp Kigali. Amaremo araba afunguye saa kumi n’ebyiri, igitaramo gitangire saa mbili. Kwinjira ni 10,000frw ahasanzwe, 20,000frw VIP na 25,000frw VVIP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|