Amagare: Restrepo Valencia yegukanye akandi gace muri Tour du Rwanda

Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba tariki 25 Gashyantare 2020, akoze amateka, yongera kwegukana akandi gace kava i Rubavu kerekeza i Musanze.

RESTREPO VALENCIA Jhonatan ni we wegukanye agace ka Rubavu - Musanze
RESTREPO VALENCIA Jhonatan ni we wegukanye agace ka Rubavu - Musanze

Abasiganwa bahagurutse i Rubavu saa tanu z’amanywa, berekeza i Musanze bahagera mu ma saa saba n’iminota 15.

Umunyarwanda Patrick Byukusenge yari yakomeje kuyobora isiganwa mu gace k’uyu munsi, hakaba nk’aho yasize uwitwa Buru Temesgen wari umuri hafi umunota n’amasegonda 25, agasiga igikundi iminota ibiri.

Icyakora abandi bakinnyi bakomeje kumusatira, ubwo hagati ye na bo hari hasigayemo amasegonda 30 mu bilometero 10 bya nyuma, baramushyikira banamucaho, birangira Restrepo Valencia abatanze gukandagira mu murongo w’umweru.

Abasiganwa kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2020 bagendaga agace ka gatanu kareshya n’ibirometero 84,7 kakaba kari kagufi ugereranyije n’utundi duce bamaze kugenda.

Kugeza ubu nta munyarwanda uratwara agace na kamwe mu irushanwa ry’uyu mwaka. Ni mu gihe n’iry’umwaka ushize ryarangiye nta gace babashije gutwaramo.

Isiganwa rirakomeza ejo ku wa gatanu, aho abasiganwa baba bageze ku gace k’isiganwa ka gatandatu bakazava i Musanze berekeza i Muhanga, ahareshya na kilometero 127,3.

Amwe mu mafoto yaranze iri siganwa

Andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka